BioNTech igiye kohereza mu Rwanda kontineri zikorerwamo inkingo

Ikigo BioNTech cyo mu Budage cyatangaje ko kigiye kohereza mu Rwanda kontineri zikorerwamo inkingo, aho biteganyijwe ko mu gihembwe cya mbere cya 2023 zizaba zamaze kuhagera. Ni muri gahunda icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda n’ibindi bihugu yo gukorera inkingo muri Afurika.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka izi kontineri yamaze kurangira, ndetse igikurikiyeho kikaba ari ukuzohereza.
Zimwe mu nkingo zigakorwa n’uru ruganda harimo iza COVID-19, malariya, virus itera Sida n’igituntu.
U Rwanda nirwo rwa mbere rugiye kwakira izo kontineri, aho ziba zimeze neza nk’uruganda rusanzwe rwa BionTech rukora inkingo. Ni mu rugendo Afurika irimo rwo kwihaza ku nkingo.
BioNtech ikagaragaza ko izindi kontineri zizoherezwa muri Senegal no muri Afurika y’Epfo bishobotse.
Muri Kamena uyu mwaka, mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahubakwa uruganda rw’inkingo.
Uru ruganda nirwuzura ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya doze miliyoni 50 ku mwaka z’inkingo zirimo iza COVID-19, malariya, igituntu n’iza virus itera SIDA.
Gahunda yo kubaka inganda zikora inkingo yafashweho umwanzuro mu mwaka ushize n’ibihugu bya Afurika hagamijwe ko uyu mugabane nawo ubona inkingo ku buryo busaranganyijwe mu cyiswe Vaccine Equity for Africa, aho ibihugu by’u Rwanda, Ghana, Senegal na Afrika y’Epfo ari byo bizubakwamo izi nganda.
Buri ruganda rwa BionTainers rwitezweho kuzaba rukwiye kuri metero kare 800 aho ruzashyirwa hose, rukaba rugizwe na kontineri 12 zigabye mu byiciro bibiri, ahavangirwa imiti n’ahatunganyirizwa inkingo
BioNTech yatahuye ko gutegura no gukora inkingo za mRNA bishobora gukorerwa icyarimwe, hanyuma icyiciro cyo kuzishyira mu macupa no kuzibika bigakorwa n’abanyagihugu.
Buri ruganda mu zizubakwa mu Rwanda, Ghana na Senegal ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50 nk’uko byashimangiwe na Uğur Şahin, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko ruzatanga n’iz’izindi ndwara zirimo malaria, VIH/SIDA n’igituntu.
RBA