Biguma yongeye guhanishwa igihano cya burundu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 18, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umwanzuro watangajwe n’Urukiko rwa Paris, kuri uyu Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, ugaragaza ko Hategekimana Philippe Manier wamenyekanye nka Biguma urukiko rwongeye kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bituma ahanishwa igifungo cya Burundu.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’igihe amaze aburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa.

Ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 urukiko rwari mu mwiherero rusuzuma ibyaha ubushinjacyaha burega Biguma.

Nyuma y’umwiherero urukiko rwanzuye ko Biguma ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, kugira uruhare mu kurimbura imbaga y’Abatutsi no kujya kuri za bariyeri, ahicirwaga Abatutsi bahanyuze bose.

Biguma yigeze guhanishwa igifungo cya Burundu mu rubanza rwa mbere yaburanaga mu mizi nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibindi.

Biguma yagaragaje ko ari umugabo ubabaye nyamara ari umwere ushinjwa ibinyoma.

Yagize ati: “Kuri ubu ndi umugabo ubabaye kandi nyamara ndi umwere nubwo nshinjwa. Umuryango wanjye warasenyutse, ubuzima bwanjye bwarangiritse. Ba Nyakubahwa Bacamanza nizeye Ubutabera bwanyu kandi nizeye ko muzumva impamvu n’umutima wanyu ndabashimiye”.

Abanyamategeko bunganira Biguma, bari basabye urukiko kumugira umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite.

Biguma yatangiye kuburana Urubanza mu Bujurire mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris tariki 4 Ugushyingo 2024.

Mu rugereko rubanza rw’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris, Biguma yari yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakoreAwe batutsi, akatirwa igifungo cya burundu.

Mu gihe cya Jenoside yari umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri.

Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse n’abandi.

Biguma w’imyaka 68, yafatiwe mu gihugu cya Cameroon muri 2018, yariyise Hategekimana Manier, aho yagaragaje ko yahinduye amazina ye kubera umutekano we.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 18, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE