Bigoranye APR BBC yatsinze REG BBC mu mukino uryoheye ijisho

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 78-75 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya Basketball, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali.
Amakipe yombi yaherukaga guhurira mu mikino ya nyuma ya kamarampaka, icyo gihe APR BBC yatsinze REG BBC imikino (4-0) yegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 14.
Wari umukino wa kabiri APR BBC ikinnye idafite Michael Dixon werekeje muri Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri mu ntangiriro z’iki cyumweru ku ruhande REG BBC yari yakiriye umukinnyi w’umunyamerika Antino Jackson uheruka kuyisinyira.
REG BBC yatangiye umukino neza abakinnyi nka Shyaka Olivier na Antino Alvalezes batsinda amanota menshi
Bidatinze, aka gace karangiye REG BBC iri imbere n’amanota 24 kuri 17 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiranye imbaranga nyinshi ibifashijwemo n’abakinnyi nka Nshobozwabyosenumukiza na Zion Style
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 36 ya REG BBC.
Mu gace ka gatatu, REG BBC yatangiye neza itsinda amanota menshi kugeza ubwo itsinda amanota 19 APR BBC itarakora inota na rimwe mu minota itandatu. APR BBC yabonye inota rya mbere ubwo hari hasigaye iminota 3 n’amasegonda 28 ngo aka gace karangire. Ni inota ryatsinzwe na Zion Style.
Aka gace REG BBC yakegukanye ku manota 25-11, ikomeza kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 55 ya APR BBC.

Aka gace REG BBC yakegukanye ku manota 25-11, ikomeza kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 55 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yagarutse yakosoye amakosa yakoraga mu bwugarizi maze Nshobozwabyosenumukiza na Adonis bagabanya ikinyuranyo hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota 3 muri 6 barushwaga.
REG BBC nayo yakomeje gutsinda amanota ishaka ko ikinyuranyo kiyongera ibifashijwemo na Pitchou watsinze amanota 2 na Antino Alvarezes watsinze amanota 3 bahita bongera ikinyuranyo hajyamo amanota 8.
Styles na Adonis batsinze amanota 2 buri umwe, Nshobozwabyosenumukiza atsinda 3 bifasha APR gusatira REG aho ku minota ibiri ya nyuma hari hasigayemo inota 1.
Habura amasegonda 18 umukino urangire Zion Styles yatsinze amanota 2 afasha APR kuyobora umukino irusha REG BBC inota rimwe (76-75).
Habura amasegonda abiri ku makosa y’abakinnyi ba REG BBC, Zion Styles wari mu mukino yakiriye umupira mwiza yahawe na Ntore Habimana maze atsinda andi manota 2 kuri “dunk”. Byari bivuze ko ishyizemo amanota 3 y’ikinyuranyo.
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 78-75 mu mukino wari uryoheye ijisho.
Antino Alvarezes wa REG ni we watsinze amanota menshi 22, yakurikiwe na Kambuyi Manga Pitchou bakinana watsinze 20 ni mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR yatsinze amanota 19.
Mu mukino wabanje mu bagore bigoranye APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 77-75. Muri uyu mukino bitabaje iminota 5 y’inyongera kuko 40 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya amanota 64-64.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, shampiyona irakomeza ku munsi wa 22 Patriots BBC Irahura na Inspired Generation saa Cyenda mu gihe Orion BBC ihura na Tigers BBC saa kumi n’imwe z’umugoroba, imikino yose irabera muri Lycee de Kigali.

