Bebe Cool yashyize avuga ku bigeragezo urugo rwe rwaciyemo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Bebe Cool yagarutse ku rukundo rwe n’umugore we Zuena Kirema, agaragaza uburyo urugo rwabo rwihuye n’ibibazo byinshi mu myaka myinshi bamaze babana.

Mu byo yagarutseho, Bebe Cool yanashyize umucyo ku bihuha byavuzwe mu myaka yashize by’uko umugore we yigeze kugirana umubano wihariye na nyakwigendera Mowzey Radio.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijoro ry’itariki 29 Kamena 2025, ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’ibikenerwa mu birori by’ubukwe ahagaragaramo ibirimo imyenda y’abageni, n’izindi serivise zihabwa abageni mu rwego rwo gutegira ubukwe bwabo rizwi nka Bride and Groom Expo 2025.

Bebe Cool wari witabirirye iryo murika aherekeje umugore we Zuena wari mu bafite kompanyi yamurikaga imyambaro y’abageni yatangaje ukuntu urugo rwe rwahuye n’ibibazo byinshi kubera abantu bakundaga umugore we.

Yagize ati: “Nagiye mvugwa nabi, ndangwa kubera umugore wanjye Zuena. Hari abantu benshi bamukundaga kandi bamushakaga, bamwe banishyuraga itangazamakuru ngo banyandagaze kuko nabanaga nawe. Ariko jyewe iyo nkunze, ndakunda by’ukuri.”

Bebe Cool yavuze ko abantu benshi b’igitsina gabo bakomeje kumurambagiza, bituma afata umwanzuro ukomeye ku muryango we.

Ati: “Abagabo bahoraga bamugendagendaho. Sinabyihanganiraga, ni bwo namugiriye inama yo kuguma mu rugo.”

Ubwo yabazwaga ku makuru yigeze kuvugwa ko umugore we yigeze gukunda na nyakwigendera Mowzey Radio waje no kwitaba Imana Bebe Cool yabiteye utwatsi.

Ati: “Oya si ukuri, ni ibinyoma. Nta na rimwe Zuena yigeze ajya mu rwego rwa nyakwigendera Mowzey Radio.”

Uretse kuba Bebe Cool

yabiteye utwatsi na Zuena ubwe yigeze kubishyiraho umucyo mu 2023 avuga ko atigeze akundana na Mowzey uretse ko yagiranaga amakimbirane n’umugabo we yanagejeje ku kuba barigeze no kurwana hanyuma bakaza kumuririmba (Zuena) kugira ngo barakaze umugabo we.

Bebe Cool yatangaje ko yamenye ko Zuena ari we mugore w’ubuzima bwe na we ku munsi wa mbere bahuriyeho bagiye kurambagizanya.

Yagize ati: “Namenye ko Zuena ari we nkwiye kubana na we umunsi wacu wa mbere duhura, ubwo namurambagizaga. Kuko yariye ibyo yari yatumije ndetse arya n’ibyanjye. Nahise mbona ko umukobwa udatinya kurya ku munsi wa mbere, aba ari we nyawe.”

Ibi Bebe Cool abigarutseho nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara Album ye yise Break the Chain yagaragajwe nka Album igaragaza Bebe Cool nk’umuhanzi ufite icyerekezo gishya.

Bene Cool yavuze ingorane zabaye mu muryango
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE