Bebe Cool yakabije inzozi zo gukorana indirimbo na Yemi Alade

Umuhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki wa Uganda Bebe Cool, yavuze ku bufatanye bwe n’umuhanzikazi wo muri Nigeria Yemi Alade uzwi nka Mama Africa, agaragaza ko byari inzozi ze gukorana na we.
Yabigarutseho mu gitaramo cyo kumurika Alubumu ye nshya yise ‘Break the Chain’ inagaragaraho indirimbo yahuriyemo na Yemi Alade.
Ni igitaramo cyahuriyemo ibyamamare bitandukanye n’abakunzi ba Bebe Cool, cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Gicurasi 2025.
Uretse gutaramira abitabiriye icyo gitaramo no kuvanga indirimbo ziri kuri Alubumu n’izisanzwe, Bebe Cool yanacishagamo akaganiriza abitabiriye, ari nabwo yageze aho avuga uko byagenze kugira ngo ahuze imbaraga na Yemi Alade uri mu bakobwa bahagaze neza muri Nigeria.
Yagize ati: “Yemi ni umuhanzi ukomeye, ufite ijwi ryihariye, ubaye ushaka umuhanzikazi ukomeye ku mugabane, ntiwamurenza amaso, nsanzwe ndi umufana we kandi maze igihe kirekire nkurikira ibikorwa bye, nahoraga nibaza uko byaryoha ijwi rye rigiye mu ndirimbo yanjye, byari nko gukabya inzozi ubwo namanukaga mu ndege ngiye gukorana nawe indirimbo.”
Bebe Cool avuga ko amahirwe yo gukorana Yemi kuri alubumu abinyujije ku muyobozi w’uwo muhanzikazi, Taiye Aliyu, mu myaka yashize wari mu bitabiriye ibirori byo kumurika iyo Alubumu.
Alien Skin wari mu bahanzi bitabiriye imurika ry’iyo Alubumu yashimiye intambwe ya Bebe Cool, avuga ko amwigiraho byinshi nk’umuhanzi mukuru.
Yagize ati: “Bebe Cool ni icyitegererezo cyanjye.Nk’abahanzi bakiri bato nta kindi twigiyeho uretse kureba uko bakuru bacu bitwaye igihe bavugwaga nabi, cyangwa bagacibwa intege, iyo tubarebye uko bakomeza ntibacike intege dukuramo amasomo adufasha gukomeza.”
Break the Chain, ni Alubumu igizwe n’indirimbo 16 zirimo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi, ari zo Chequez yafatanyije na Josua Baraka, Games yafatanyije na Dj Edu hamwe na African Love, ari nayo yahuriyemo na Yemi Alade n’izindi ari wenyine.
Ibirori byo kumurika iyo Alubumu ya 9 ya Bebe Cool, byahuriyemo abahanzi batandukanye batangiranye na Bebe Cool umuziki, barimo Julinna Kanyomozi na Jose Chameleone wari uvuye mu Rwanda aho yari amaze iminsi mu bitaramo bitandukanye.
