Bebe Cool yagaragaje ko igiciro gihanitse cya murandasi kidindiza iterambere ryabo

Umuhanzi Bebe Cool yasabye Leta ya Uganda ko yabafasha ikagabanya ibiciro bya muramdasi (internet) kugira ngo bibafashe kuzamura ubukungu nk’abanyagihugu.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro tariki 21 Kamena 2025, nkuko yabitangarije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu muhanzi uherutse gushyira ahagaragara Album yise ‘Break the Chain’, avuga ko nubwo igiciro cya murandasi gihendutse ugereranyije n’uko byahoze ariko bikiri imbogamizi.
Yagize ati: “Uyu munsi murandasi irahendutse ugereranyije na mbere, ariko turacyakeneye ko ijya ku giciro gito cyane kuko ibihugu duhanganira isoko byo bifite internet itabahenze kandi yihuta.”
Bebe Cool yagaragaje ko mu bihugu bikize, murandasi iboneka hose ku buntu, kandi iyo politiki yafashije ibyo bihugu gutera imbere no guhanga imirimo icishwa kuri murandasi.
Ibyo yavuze byasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu, bunga mu rye.
Ukoresha izina rya Big size ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko baramutse bafite murandasi ihendutse kandi yihuta byabafasha mu kugabanya ubucucike mu mijyi.
Ati: “Turamutse dufite murandasi idacikagurika kandi ihendutse, byagabanya ubucucike mu mijyi bikanateza imbere ibyaro byegereye imijyi kuko abantu bakorera kuri murandasi bakorera aho ariho hose.
Nubwo Uganda ikiri mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Bebe Cool avuga ko murandasi ikwiye kugabanyirizwa ibiciro byaba ngombwa ikagirwa ubuntu kugira ngo Igihugu gihangane n’ibindi ku isoko mpuzamahanga.
Bebe Cool aravuga ibi nyuma yuko aherutse kumurika Album yise ‘Break the Chain’ yashyize ahagaragara tariki 30 Gicurasi 2025, igizwe n’indirimbo 16 zirimo iyitwa Motivation na Circumference.