Batatu bapfiriye mu gitero cy’u Burusiya muri Ukraine
Abantu batatu bapfuye, abandi nibura 32 barakomereka nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyagabwe mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi Vitali Klitschko.
Vitali yavuze ko inyubako ebyiri ndende zasenyutse ndetse abana batandatu bakaba bari mu bakomerekeye muri icyo gitero.
Ibi bitero bishya by’u Burusiya bibaye mu gihe Moscow yongeye kugaba ibitero ku baturage no ku bikorwa remezo by’ingufu aho ubuyobozi bwa Ukraine buvuga ko dorone hafi 1,200 zagabye ibitero mu cyumweru gishize.
Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu myaka itatu ishize kugeza ubu u Burusiya bufite mu biganza hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’Intara ya Crimea bwigaruriye mu 2014.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, aherutse gusaba inshuti n’abafatanyabikorwa be ubufasha bwo kumuha intwaro zishobora kurasa kure kugira ngo akore ibikorwa byo kwivuna umwanzi nubwo nyuma y’inama aherukamo muri White House (EU summit), atigeze abona ibyo yifuzaga.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko yafatiye u Burusiya ibihano kuko ibiganiro yagombaga kugirana na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin bidafite aho biganisha, ndetse asubika na gahunda yo guhurira nawe i Budapest bari bafitanye.
Gusa mu mpera z’icyumweru gishize Trump yavuze ko afitanye umubano mwiza na Putin, ariko ashimangira ko inama hagati yabo ishobora kuba ari uko habayeho amahirwe y’ibiganiro biganisha ku mahoro.