Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi banaremera abatishoboye

Itorero Lutheran Church of Rwanda ryifatanyije n’Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murmbi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Abasuye urwibutso rwa Murambi bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, itazongera kandi ko ari uruhare rwa buri wese mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ndetse n’undi wese washaka kugarura u Rwanda mu icuraburindi.
Babigarutseho ku wa Gatandatu taliki 30 Mata 2022 ubwo basuraga Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi mirongo itanu bishwe muri Jenoside mu 1994.
Mbere yo kwinjira mu rwibutso basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Basobanuriwe kandi ibice 6 bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, babona gushyira indabo ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 50 mu rwego rwo guha icyubahoro abacyambuwe n’abicanyi.
Itorero Lutheran Church of Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga, batanze inkunga yo gufasha ibikorwa by’urwibutso ingana n’amafaranga akabakaba ibihumbi 300.
Mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, habanje igikorwa cyo kugabira inka Mukarugwiza Marie utishoboye warokotse Jenoside na Mukantabana Cecile, umurinzi w’igihango.
Mukantabana wo mu Karere ka Nyamagabe ashimirwa uruhare yagize mu kurokora umwana wari ufite amezi 9 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Uyu mwana yari amaze kwicirwa ababyeyi be muri Jenoside, ni ko kurokorwa na Mukantabana akamurera, ubu na we akaba amaze kugira umuryango we.
Inka bagabiwe zari zarabanje kubakirwa ibiraro, zinashyirwa mu bwishingizi, bahabwa n’ibikoresho byo kwifashisha mu kuzitaho.
Pastor Kalisa Prince yashimiye uburyo itorero rikorana neza n’Akarere ka Kicukiro by’umwihariko mu Midugudu igize Umurenge wa Nyarugunga.
Ashimangira ko azakomeza ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere abaturage batishoboye no kubaba hafi.
Muhikirwa Aaron, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere myiza, mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, yashimiye abaturage bo mu Midugudu ya Mukoni, Kibaya, Intwari n’Uruhongore bishyize hamwe bakiyemeza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Murambi.
Ubuyobozi bwa Kicukiro bwashimiye itorero n’abaturage bashoboye kugabira inka uwarokotse Jenoside ndetse bagashimira umurinzi w’igihango utararebereye ibyakorwaga muri Jenoside akiyemeza kurokora uruhinja rw’amezi 9.
Muhikirwa ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere tubashimiye iki gikorwa mukoze kuko kigaragaza imiyoborere myiza na Ndi umunyarwanda twiyemeje nk’amahitamo yacu”.
Yanashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe imikorere n’imikoranire myiza bagize mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura Gikongoro.
Incamake y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi
Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 rwa Murambi rwubatse mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Remera, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.
Urwibutso ruri mu birometero 126 uvuye Kigali na km 3,5 uvuye mu Mujyi wa Nyamagabe. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Murambi yari muri Komini ya Nyamagabe ho muri Perefegitura ya Gikongoro nyuma yo guhuza icyari Uturere tw’Ubufundu, Nyaruguru, Bunyambiriri na Buyenzi.
Mu myaka ya 63 kari agace kakunze kurangwa n’ubwicanyi ndengakamere kuva mu myaka ya 1959 cyane mu cyari Ubufundu. Muri iyo myaka nibwo uwari shefu Rwasibo J. Baptiste wayoboye Ubufundu by’agateganyo afatanyije n’ubutegetsi bw’Ababiligi bacuze politike n’igikorwa cyo guca Abatutsi babajyana mu mashyamba ya Kibungo na Bugesera isazi ya Tsetse ikaba yarahitanye abatari bake.
Iki gikorwa kigayitse hari Abatutsi banze ko bene wabo bajyanwa mu mashyamba ya Kibungo na Bugesera maze bafata imiheto barwana n’abaparakomando b’Ababiligi bari bitwaje imbunda ziremereye ndetse na za kajugujugu.
Ubutegetsi uko bwagiye bukurikirana kuva kuri Repubulika ya mbere kugeza ku ngoma ya Habyarimana Juvenal bakomeje gucengeza urwango hagati y’Abanyarwanda kugera aho bigera ku ndunduro ya Jenoside yo muri 1994.
Mu1995 ni bwo imibiri y’Abatutsi biciwe i Murambi ndetse bakanajugunywa mu byobo byacukuwe n’imashini nyinshi, taliki 22/4/1994 bakuwe muri ibyo byobo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ku ikubitiro hakaba harataburuwe ibihumbi cumi n’umunani (18000) muri ibyo byobo.
Iki gikorwa cyakozwe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’abacitse ku icumu. Imibiri imwe yarashyinguwe, itarangiritse cyane ibikwa hakoreshejwe ishwagara (nk’ibimenyetso bya Jenoside).
Urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Murambi rwashyizwe ku rwego rw’Igihugu.


