Basketball: Umukino wa Karindwi hagati ya REG WBBC na Kepler WBBC wigijwe inyuma

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryimuye umukino karindwi mu ya kamarampaka wari guhuza REG WBBC na Kepler WBBC, tariki ya 3 Nzeri, ushyirwa tariki 19 Nzeri 2025.
Izo mpinduka zatewe n’imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 u Rwanda rugiye kwakira mu bahungu n’abakobwa guhera tariki ya 2 kugeza ku ya 14 Nzeri 2025, muri Petit Stade i Remera.
Kubera izo mpinduka, FERWABA na yo yahinduye amatariki yari gukinirwaho umukino wa karindwi mu ya nyuma ya kamarampaka hagati ya Kepler WBBC na REG WBBC, ukurwa tariki ya 3 Nzeri ushyirwa tariki ya 19 Nzeri 2025.
Aya makipe yombi kugeza ubu anganya intsinzi eshatu kuri eshatu, aho ikipe izatsinda izegukana Igikombe cya Shampiyona.
