Basketball: U Rwanda rwavuye mu Gikombe cya Afurika nta ntsinzi rubonye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu Gikombe cya Afurika idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye.
Umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere wabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, u Rwanda rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi cyane kuko agace ka mbere karangiye Cap-Vert yatsinze amanota 20-8.
Mu gace ka kabiri, rwagerageje kwihagararaho Ndayisaba Dieudonne na Prince Twa bayitsindira amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Cap-Vert iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29 y’u Rwanda.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kurushwa bikomeye. Umukino warangiye Cap-Vert yatsinze u Rwanda amanota 75-62.
U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cya Afurika rudatsinze umukino n’umwe kuko uwa mbere rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70.
Ni mu gihe uwa kabiri rwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.


