Basketball: Irushanwa “Legacy Tournament 2022” rizitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda

Kuva taliki 21 kugeza 30 Ukwakira 2022, ikipe ya UGB ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” hateguwe irushanwa ryo kuzirikana abashinze iyi kipe ya UGB “Legacy Tournament 2022”.
Iri rushanwa ni inshuro ya gatatu rigiye kuba kuko ryatangiye gukinwa muri 2018 ryongera kuba muri 2019 gusa muri 2020 na 2021 nta bwo ryashoboye kuba kubera COVID-19.
Uyu mwaka wa 2022 ubwo iri rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya gatatu rizitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.
Perezida wa UGB, Cyusa Jean Luc yatangaje ko muri uyu mwaka “Legacy Tournament 2022” izitabirwa n’amakipe 8 ya mbere mu cyiciro cya mbere mu bagabo ndetse n’amakipe 4 ya mbere mu bagore.

Biteganyijwe ko taliki 21 kugeza 23 Ukwakira 2022 hazaba irushanwa ry’amakipe y’imbere mu gihugu hanyuma taliki 28 kugeza 30 Ukwakira 2022 ni bwo irushanwa rizasozwa aho hazaba hiyongereyemo amakipe yo hanze.
Amakipe yatumiwe, mu bagabo harimo ikipe imwe yo muri Uganda n’indi y’i Burundi naho mu bagore hatumiwe ikipe yo muri Kenya.
Uretse amakipe y’icyiciro cya mbere, muri “Legacy Tournament 2022” hazaba irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 18 ndetse n’icyiciro cy’abakanyujijeho.
Perezida wa UGB, Cyusa avuga ko imyiteguro irimo kugenda neza aho bateguye n’ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza bafatanyije n’umufatanyabikorwa basanzwe bakorana “Azam”.
Akomeza avuga ko bataremeza neza ibibuga bizakoreshwa ariko irushanwa rizabera muri Kigali, imikino ya nyuma ikaba izabera muri BK Arena.
Cyusa yashimangiye ko muri rusange iri rushanwa bariteguye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Basketball bongera amarushanwa ndetse banafasha abakinnyi gukomeza gukina bitegura umwaka w’imikino utaha wa 2022-2023.
Ikindi kandi ni uguha agaciro no kuzirikana abagize uruhare mu burezi no gutoza abakinnyi batandukanye cyane cyane abashinze iyi kipe ya UGB kuva mu 1998.
Ati : “Buri gihe iyo twateguye irushanwa dushyiramo n’icyiciro cy’abana kugira ngo duteze imbere umukino n’uburezi muri rusange.”
Umutoza mukuru wa UGB, Murenzi Yves yatangaje ko intego bafite ari ukwegukana iri rushanwa. Akomeza avuga ko uzaba ari n’umwanya mwiza wo kugerageza abakinnyi bazifashisha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ati : “Hari abakinnyi dufite hari n’abandi dukeneye kugira ngo ikipe igire imbaraga. Hari abo turi kuvugana na bo tuzabagerageza ku buryo twakwitwara neza ariko tunitegura umwaka w’imikino utaha”.
Ikipe ya UGB yashinzwe mu 1998 muri Lycée de Kigali “LDK” aho yari ifite intego zo kwita ku burezi bw’urubyiruko, ibinyujije mu mukino wa Basketball. Iyi kipe yashinzwe na Shampiyona Aimable wari umuyobozi wa LDK akaba yaritabye Imana muri 2004 na Nizeyimana Jean De Dieu wari umwarimu akaba yaritabye Imana muri 2007.

Ubwo irushanwa “ Legacy Tournament ” riheruka muri 2019 ryegukanwe n’ikipe ya Patriot BBC mu bagabo ndetse n’ikipe ya IPRC Huye mu bagore.
