Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zasezerewe mu Gikombe cya Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Kigali, nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire muri ¼.

‎Izo ngimbi zasezerewe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire mu mikino ya ¼ amanota 97-38 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera.

‎Muri rusange, iyi kipe yagaragaje urwego rwo hasi cyane muri uyu mukino kuko nta gace na kamwe yigeze atsindamo amanota ari hejuru ya 12.

‎Muri uyu mukino Minty Jean -Philippe Dylan Oka wa Côte d’Ivoire ni we watsinze amanota menshi 21.

‎U Rwanda ruzakomereza mu mukino wo guhatanira umwanya hagati y’uwa karindwi n’uwa munani aho ruhura na Angola saa saba n’igice kuri uyu wa Gatandatu.

‎Indi mikino ya ¼ yabaye ku wa Gatanu mu bahungu, yasize Cameroon yatsinze Uganda amanota 53-50, Misiri Itsinda Angola amanota 69-51 mu gihe Mali yatsinze Tunisia amanota 73-70.

‎Muri ½ cy’iri rushanwa mu bahungu kuri uyu wa Gatandatu Côte d’Ivoire irahura na Misiri saa kumi mu gihe Mali ihura na Cameroon saa kumi n’ebyiri n’Igice.

‎Muri iki cyiciro, mu bakobwa, Misiri irahura na Cameroun naho Mali ihure na Côte d’Ivoire.

‎Muri iri rushanwa kandi, u Rwanda rwari ruhagarariwe no mu bakobwa aho rwasoreje ku mwanya wa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na Angola amanota 67-40 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE