Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe imikino ibanza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023

Taliki 25-02-2022
South Sudan 68-56 Rwanda
Cameroun 51-55 Tunisia
Taliki 26-02-2022
Tunisia 64-72 South Sudan
Rwanda 45-57 Cameroon
Taliki 27-02-2022
South Sudan 74-68 Cameroon
Tunisia 65-51 Rwanda
Kuva taliki 25 kugeza 27 Gashyantare 2022 i Dakar muri Senegal habereye imikino ibanza yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball mu bagabo “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Cameroun, South Sudan na Tunisia nta bwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino yose.
Iyi kipe yatsinzwe na South Sudan amanota 68 kuri 56.

Umukino wa kabiri ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Cameroun amanota 57 kuri 45.

Umukino wa gatatu, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia amanota 65 kuri 51.

Nyuma y’iyi mikino ibanza, ikipe ya South Sudan ni yo iyoboye itsinda n’amanota 6 aho yatsinze imikino yayo yose. Ikurikiwe na Tunisia n’amanota 5, Cameroun n’amanota 4 naho ikipe y’u Rwanda ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

Biteganyijwe ko taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022 hazaba imikino yo kwishyura aho muri iri tsinda B ishobora kubera mu Rwanda muri Kigali Arena. Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda imikino yose yo kwishyura kugira ngo ikomeze mu cyiciro cya nyuma cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023.
Uko bihagaze mu yandi matsinda
Mu itsinda A, Nigeria irayoboye n’amanota 5 inganya na Mali, Uganda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 inganya na Cap Vert iri ku mwanya wa 4.
Ikipe ya Cote d’Ivoire ni yo iyoboye itsinda C n’amanota 6, ikurikiwe na Angola n’amanota 5, Guinea n’amanota 4 na Central African Republic n’amanota 4 naho mu itsinda D, ikipe ya Senegal irayoboye n’amanota 5 inganya na RDC na Misiri iri ku mwanya wa 3 naho ku mwanya wa 4 hakaza Kenya n’amanota 3.
Imikino yo kwishyura izaba taliki 01-03 Nyakanga 2022 aho ikipe 3 za mbere muri buri tsinda zizakomeza mu cyiciro cya kabiri aho zizagabanywa mu matsinda abiri y’ikipe 6 zongere zikine hagati yazo hanyuma 2 za mbere muri buri tsinda kongeraho 1 yitwaye neza zibone itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2023 izabera muri Indonesia, Japan na Philippines taliki 25 Kanama kugeza 10 Nzeri 2023.