Basketball : Ikipe ya Kigali Titans na Orion zazamutse mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Kigali Titans BBC na Orion BBC nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo zabonye itike yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.
Muri Werurwe 2022 ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mukino wa Basketball mu bagabo aho yitabiriwe n’amakipe 17 akaba yari agabanyije mu matsinda 3.
Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda, amakipe 8 yakomeje muri ¼ hanyuma ayitwaye neza akomeza muri ½ cy’irangiza.
Mu mikino ya ½, buri kipe yagombaga gutsinda imikino ibiri muri 3 kugira ngo ikomeze ku mukino wa nyuma inabone itike ya kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya Kigali Titans kugeza ubu itaratsindwa yitwaye neza itsinda ikipe ya Flame BBC imikino 2-0. Umukino wa mbere wabaye taliki 10 Nyakanga 2022, ikipe ya Kigali Titans yatsinze Flame BBC amanota 81 kuri 40. Mu mukino wa kabiri wabaye taliki 19 Nyakanga 2022, Kigali Titans yatsinze Flame BBC amanota 85 kuri 42.

Iyi kipe ya Kigali Titans ikaba yageze ku mukino wa nyuma inabona itike yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ndetse ikanabona n’itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni Orion BBC yatsinze Intare BBC imikino 2-0. Mu mukino wa mbere Orion BBC yatsinze Intare BBC amanota 77 kuri 52 naho mu mukino wa kabiri, Orion BBC itsinda Intare BBC amanota 70 kuri 43.


Nyuma yo kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, umutoza mukuru w’ikipe ya Kigali Titans BBC, Kalima Cyrille yatangaje ko ikipe yaje yiteguye bashaka guhita bajya mu cyiciro cya mbere barabangira babasaba guhera mu cyiciro cya kabiri.
Ati : “ Twari ku rwego rwo hejuru kandi dufite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere none intego yacu tuyigezeho kandi turizera ko naho tuzitwara neza.”
Umutoza Kalima Cyrille avuga ko bagomba kuzongeramo abandi bakinnyi kuko shampiyona y’icyiciro cya kabiri n’icya mbere bitandukanye.Ati : “Tuzongeramo abandi bakinnyi bashya kugira ngo tuzabashe guhangana.”

Kalima umaze igihe ari umutoza dore ko yaciye mu makipe atandukanye arimo n’ayo mu cyiciro cya mbere agaragaza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri yafashije abakinnyi benshi batabashaga kubona umwanya wo gukina mu makipe y’icyiciro cya mbere.Yakomeje asaba ko iyi shampiyona yakomeza kuko ifasha abana kugaragaza impano zabo.

Perezida w’ikipe ya Kigali Titans BBC, Ruboneka Eugene Junior yatangaje ko bishimye cyane kuko bageze ku cyo baharaniraga. Ati : “ Intego nyamukuru yari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere yego n’igikombe turagikeneye tugomba guhangana.”
Ruboneka avuga ko urugendo rutari rworoshye kuko bwari ubwa mbere ku bakinnyi bamwe na bamwe ariko kuko bari bafite intego kandi muri rusange basanga byagenze neza.
Akomeza avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha bagomba kuyitegura bitonze. Ati : “ Shampiyona yacu irangiye kare, tugiye kwicara dutegure ikipe kandi turizera ko no mu cyiciro cya mbere tuzitwara neza.”
Biteganyijwe ko taliki 22 na 23 Nyakanga 2022 hazaba imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe na bwo aya makipe azatanguranwa gutsinda imikino ibiri mu gihe ikipe imwe izatsinda umukino umwe indi igatsinda undi hazabaho umukino wa 3 taliki 24 Nyakanga 2022. Imikino izabera muri BK Arena.
Ubwo habaga irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Kigali Titans BBC yegukanye gikombe itsinze Orion BBC ku mukino wa nyuma amanota 70 kuri 61.
Foto: @Lamos