Basketball: Abakinnyi bashya 3 mu ikipe y’Igihugu yitegura gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Baskteball, Yves Murenzi yahamagaye abakinnyi 18 azahitamo abo azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku mikino u Rwanda ruzahuramo na Nigeria, Guinea na Tunisia mu Ugushyingo 2025.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera muri Tunisie tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2025.

Muri uru rutonde rw’abakinnyi ruriho abakinnyi bashya batatu ari bo David Joseph McCormack ukina nka ‘Pivot’ asanzwe akina muri Bayern Munich yo mu Budage. Icyakora uyu mukinnyi w’imyaka 27 yigaragaje cyane muri Kansas University ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona mu 2022.

Abandi ni abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 ari bo Kayijuka Dylan usanzwe akina muri Carleton Ravens, ikipe ya Kaminuza ya Carleton University ibarizwa muri Ottawa muri Canada.

Umukinnyi wa gatatu ni Rutsindura Brillant Brave na we wari mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 yitabiriye Igikombe cya Afurika mu 2022 cyabereye muri Madagascar.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Kenny Manzi, David Mutabazi, Brillant Brave Izere Rutsindura, Dick Rutatika Sano, David McCormack, Paul Bizimana, Prince Tokoza Twa, Steven Hagumintwari, Trey Sinze Twa, Prince Muhizi, William Robeyns, Cadeau de Dieu Furaha, Bruno Shema, Ntore Habimana, Dylan Kayijuka, Jean-Jacques Nshobozwabyosenumukiza, Dieudonné Ndayisaba Ndizeye, na Chandelier Twizeyimama Cyiza.

Kayijuka Dylan yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru
Rutsindura Brillant Brave undi mukinnyi mushya yahawe umwanya mu Ikipe y’Igihugu
David Joseph McCormack ni umwe mu bakinnyi bashya bari mu Ikipe y’Igihugu
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE