Banki y’Isi ibona ubwikorezi bw’u Rwanda mu 2030 mu yindi shusho

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rufite intego y’uko 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zikoresha amashanyarazi mu 2030, moto zikaba 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari 8%.

Raporo nshya ya Banki y’Isi yagaragaje ko u Rwanda rwariyemeje ko izo modoka zizaba zikoresha umuriro w’amashanyarazi bitarenze uwo mwaka bizagerwaho hifashishijwe ishoramari rikenewe mu bikorwa remezo by’amashanyarazi, politiki zabyo zisobanutse, no gushaka uburyo bushya bwo kubona amafaranga.

Iyo raporo yiswe ‘Exploring Enabling Energy Frameworks for Electric Mobility in Rwanda’ yanagaragaje isuzuma ry’uburyo urwego rw’imodoka z’amashanyarazi rwiteguye gufasha no gukwirakwiza izikoresha batiri zicomekwa.

Iyo Raporo yateguwe ku bufatanye n’Umushinga ugamije kuzamura urwego rw’Ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, (Rwanda Urban Mobility Improvement Project – RUMI), Quality Infrastructure Investment (QII) ndetse na Partnership and Energy Sector Management Assistance Program (ESMAP), igaragaza isesengura ku bikenewe n’izo modoka z’amashanyarazi, aho batiri zajya zicomekwa ndetse n’andi mategeko agenga urwo rwego.

Inagaragaza uburyo urwego rw’ingufu n’ubwikorezi byatera imbere binyuze mu gukorera hamwe kandi mu buryo burambye.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba ku isonga muri Afurika mu kwimakaza imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi aho abashoramari bazanye izo modoka ndetse na sitasiyo zicomekwaho batiri mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego kandi, Leta yashyizeho ingamba ko imodoka nshya izajya yinjizwa mu Mujyi igomba kuzajya iba ari iy’amashanyarazi, aho hanashyizweho ikigo ‘Ecofleet Solutions’,  gishinzwe guhindura ubwikorezi rusange mu buryo bugezweho no kurengera ibidukikije.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ryo Gutwara Abantu n’Ibintu mu Rwanda (ATPR), buherutse gushimangira ko abazajya bagura imodoka nshya bazajya bibanda ku zikoresha amashanyarazi 100%.

Iyo gahunda igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere inafitanye isano na Gahunda ya kabiri ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse n’amasezerano y’i Paris (Paris Agreement) aho Rwanda rufite intego yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu 2030.

Sahr Kpundeh, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yashimangiye ko bishimiye gufasha u Rwanda mu rwego rw’ingufu n’ubwikorezi mu kugira ngo rugere ku iterambere rwiyemeje.

Ati: “Ubwikorezi bukoresha amashanyarazi si imodoka zitangiza ikirere gusa ahubwo ni umusingi w’ubukungu bugezweho n’ingufu zirambye.”

Raporo inagaragaza ko ubwiyongere bw’imodoka zikoresha amashanyarazi bushobora kuzashyira igitutu ku rwego rw’ingufu rw’u Rwanda mu gihe bitasuzumwa neza.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ishimangira ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera imbaraga mu kwimakaza imodoka zikoresha amashanyarazi nk’imwe mu ngamba zo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.

Ni mu gihe iyo Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuyobora Afurika no kuba icyitegererezo mu rugendo rwo kwimakaza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi, ariko igasaba ko intsinzi izagerwaho mu gihe politiki z’ubwikorezi n’iz’ingufu zahuza imikoranire.

U Rwanda rushobora kuzaba ruyoboye muri Afurika mu gukoresha imodoka z’amashanyarazi bitarenze 2030
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE