Bandikiye Perezida Kagame, bamaze imyaka 6 basaba kongererwa umushahara

Bamwe mu Bacungamutungo mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Rulindo, Gakenke na Rubavu, bamaze imyaka itandatu basiragira mu nzego zitandukanye basaba ko zabarenganura bagahemberwa impamyabumenyi ya kaminuza kuko bagihemberwa ku y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A2).
Muri iyo myaka itandatu ishize, batakambiye inzego guhera ku Rwego rw’Umuvunyi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri w’Intebe bagera no kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariko bagakeka ko ikibazo cyabo atakibonye kuko kiba cyarahise gikemuka.
Ni itsinda rigizwe n’Abacungamutungo 10 bakora mu bigo by’amashuri bitandukanye, hakaba harimo batanu bakora mu mashuri yo mu Karere ka Rubavu, batatu bo mu Karere ka Gakenke na babiri bo mu Karere ka Rulindo.
Abo bakozi ba Leta bavuga ko batakigoheka kuko batewe inkeke n’uko bashobora kubyuka mu gitondo bagasanga imyanya yabo yahawe abandi bakozi, cyane ko bo bagifatwa nk’abakora barize ayisumbuye mu gihe imyanya bakoramo isaba kuba warize nibura icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Nk’uko babitangarije Imvaho Nshya, aba biganjemo abatangiye akazi mu mwaka wa 2010. Icyo gihe bari bafite impamyabumenyi ya A2 nyuma baza gukomeza kwiga Kaminuza, bayirangije ngo batunguwe n’uko bagenzi babo bakorana ku bigo bimwe bahise bongererwa umushara kubera ko bize kaminuza ariko bo ntibahabwa umushara ujyana n’urwego bariho.
Bavuga ko biyambaje inzego zitandukanye yaba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kuva mu mwaka wa 2017, ikibazo cyabo nticyakemuka ahubwo basabwa kujya mu ipiganwa kugira ngo babone akazi kajyanye n’impamyabumenyi ya kaminuza bafite.
Bakomereje no mu zindi nzego zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’iby’Umukuru w’Igihugu ariko kugeza n’uyu munsi ngo ntibarabona igisubizo kibanyuze kuko bumva bakwiye kongererwa umushahara nk’uko byagenze kuri bagenzi babo batangiriye akazi rimwe.
Imanizabayo Jean Pierre, Umucungamutungo ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Sanzare mu Karere ka Rubavu, yagize ati: “Natangiye akazi mu mwaka wa 2011 ariko nyuma bamwe bahemberwa icyiciro cya kaminuza ariko twe ntibayiduhembera. Nyuma twagiye muri MINEDUC, tujya muri MINFOTRA mu biro bya Minisitiri w’Intebe no muri Perezidansi, kugeza ubu ikibazo cyaburiwe igisubizo.”
Bavuga ko mu gihe abo bari mu nshingano zimwe bahembwa amafaranga y’u Rwanda 260,000 bo bahembwa amafaranga 110,000 asanzwe agenerwa abakora akazi kajyanye n’impamyabumenyi ya A2.
Umugore watangiye akazi mu mwaka wa 2014 mu Karere ka Rulindo, utushatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uku gusiragira kwabagizeho ingaruka zitandukanye haba mu kazi, ndetse no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati: “Hari igihe cyageze bavuga ko abahemberwa A2 bagomba kuva mu kazi hagasigara abahemberwa A0, ubwo twatangiye gukurikirana iby’iki kibazo twandikira Akarere, tubajije muri MINEDUC batubwira ko turi abakozi bunganira bityo tugengwa na MINIFOTRA, tugezeyo batubwira ko twajya muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.”
Yongeyeho ati: “Nyuma aho dukora batubwiye ko tugomba kuvamo tukaba abanyamabanga, abize kaminuza bakaza gukora ibyo dukora nubwo natwe tuzifite, bakaza bakadusimbura. Ingaruka byatugizeho ni uko dukora akazi tudatuje tuvuga ko ejo cyangwa ejobundi badukuramo hakajyamo abandi.”
Nkurunziza Fernand, Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Komisiya y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yatangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo bakizi kandi ko ibyakorewe aba bacungamutongo mu bigo by’amashuri bitanyuranyije n’amategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda.
Yagize ati: “Iki kibazo twaracyakiriye nka Komisiyo, usanga bafite ikibazo cyo kutamenya amateka y’imicungire y’abakozi mu rwego barimo. Batubwiye ko abenshi batangiye mu 2010, muri Leta hagenda haba amavugurura. Kera rero mu Nzego z’uburenzi bashyirwaga mu myanya badapiganwe.”
Yakomeje agira ati: “Aba bantu rero batangiye ari aba A2 baza gukomeza babona A0. Iyo wabonaga A0 wazaga mu kigo ku mukoresha wawe ugasaba icyo bita kwemera impamyabumenyi nshya ugatangira kuyihemberwaho.”
Yavuze ko bigeze mu 2016 habaye amavugurura agenga imicungire y’abakozi ba Leta yageze no muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko umwarimu cyangwa umukozi w’ishuri na we agomba gupiganwa, umuntu ntahemberwe dipolome ahubwo agahemberwa umwanya ariho.
“[…] Ubu buri mukozi wese ahemberwa umwanya ariho ntahemberwa impamyabumenyi afite.”
Akomeza asobanura ko abo bacungamutungo bandikiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta basaba ko bahemberwa A0 ariko iyi Komisiyo isuzumye ubusabe bwabo isanga baragombaga kuba barabisabye mu mwaka wa 2016 bakimara kubona impamyabumenyi ndetse n’amavugurura ataraba.
Gusa ngo kuri ubu ntawugisaba kuzamurwa mu ntera bidaciye mu ipiganwa nka gahunda iri mu gihugu hose, bityo na bo bakaba bashishikarizwa gupiganwa nk’abandi kugira ngo icyiciro bifuza guhemberwa cyubahirizwe.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta buvuga kandi ko buri muntu akwiye kumenya ko mu nzego zose, ukuyemo Inzego z’ubuzima gusa, abakozi bashyirwa mu myanya binyuze mu ipiganwa.







ZIGAMA THEONESTE