Banamwana Camarade yagizwe Umutoza wa Bugesera FC

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye.
Ibi byatangaje n’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Azungirizwa na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.
Bugesera FC yatangaje ibi nyuma yaho ku wa Kabiri yemeje ko Haringingo Francis Christian n’Umwungiruza we, Nduwimana Pablo basezeye ku nshingano zabo.
Si ubwa mbere Banamwana agiye gutoza Bugesera FC kuko yayitoje mu cyiciro cya kabiri ubwo yasezereraga Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro.
Yanyuze kandi mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC, Etoile de l’Est FC n’andi.
Asanze Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 irusha Vision FC ya nyuma amanota ane mu gihe habura imikino itandatu ngo Shampiyona ya 2024/2025 irangire.
Umukino we wa mbere nk’umutoza mushya wa Bugesera FC azahura na Marines FC ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.
