Bamporiki yasabye urubyiruko kumva ko ari ingabo zirwanira u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki Edouard yaganirije urubyiruko rwiga muri Nu-Vision High School i Kabuga, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, arusaba ko mu byo rukora byose rwajya rwumva ko ari ingabo zirwanira u Rwanda.
Iki kiganiro yatanze uyu munsi ku wa 24 Gashyantare 2022, kiri muri gahunda yo kuganiriza urubyiruko mu mashuri ku bijyanye n’umuco, indangagaciro na kirazira by’u Rwanda.
Yagize ati: “Impamvu yatumye muvukira mu Rwanda ni uko muri ingabo zizarwanira u Rwanda ku rugamba rwose ruzagira. Umurimo wose ukora uzajye uwukora uzi ko uri ingabo irwanira u Rwanda. Nuwukora nabi uzaba uri kurusubiza inyuma”.
Hon. Bamporiki yakomeje agaragaza ko urubyiruko rwitezweho guhesha ishema Igihugu.
Ati: “Abana b’Abanyarwanda ni mwe dutezeho ishema rizanezeza u Rwanda. Mureke ibyo dukora byose u Rwanda ruzemo. Bana b’Abanyarwanda muzakorere u Rwanda, muzimane u Rwanda, muzarushakire imbuto n’amaboko”.

Yanabakanguriye gukunda Ikinyarwanda, ati: “Umwana w’Umuyapani avuga Ikiyapani, umwana w’Umwongereza avuga Icyongereza, umwana w’Umufaransa avuga Igifaransa, umwana w’Umushinwa avuga Igishinwa, nk’abana b’u Rwanda rero mukwiye kumenya Ikinyarwanda kandi mukagikunda cyane”.
Hirya na hino mu bigo by’amashuri harimo gutangwa ibiganiro ku muco, ni mu rwego rwa gahunda yiswe “Ukwezi k’Umuco mu mashuri.
Yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, irimo kubera mu mashuri yose mu Gihugu; ay’inshuke, abanza n’ayisumbuye.
Abanyeshuri baganirizwa ku ndangagaciro remezo z’umuco buri Munyarwanda wese akwiye kubakiraho ubuzima bwe ari zo; gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura, umurimo.
Bakanasobanurirwa ibigize umuco ari byo umurage, ibitirano n’ibihangano. Umurage ni ibyo abakurambere basigiye Abanyarwanda, ibitirano ni ibyo bavana mu mico y’ahandi ariko bibafitiye akamaro, na ho ibihangano ni ibyo abantu bahanga bagamije gukemura ibibazo barimo.
Abanyeshuri na bo bahabwa umwanya bakagaragaza uruhare rwabo mu kubungabunga umuco nyarwanda babinyujije mu bihangano, imbyino, indirimbo, n’ibindi.
Muri uku kwezi kwahariwe umuco, mu rwego rwo gukomeza kuwutoza abana mu mashuri, uyu munsi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburei (REB) cyatangiye igikorwa cyo gusura amashuri yo mu ntara zose ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”.

Samfup says:
Gashyantare 24, 2022 at 5:02 pmbuy generic cialis online india