Baltasar waryamanye n’abagore 400 yakatiwe gufungwa imyaka 18

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubushinjacyaha bwo muri Guinée Equatoriale bwasabiye Baltasar Ebang Engonga waciye agahigo ko kuryamana n’abagore bagera muri 400 gufungwa imyaka 18.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho byo kunyereza umutungo no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Nkuko bitangazwa n’ikiyamakuru Technet, kigaragaza ko urubanza Balthasar aregwamo rugaragaramo abayobozi batandukanye bakorera urwego rushinzwe ubwishingizi no guha ubwishingizi ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi.

Inkuru za Balthasar zamenyekanye mu 2024 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amashusho amugaragaraza aryamanye n’abagore basaga 400, bikavugwa ko yafatanywe amashusho mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, amugaragaza asambana na bo.

Ni ibintu byateye urujijo bitewe n’uko abenshi babivugagaho ibitandukanye hakabaho n’ababihuza no gushaka kumuharabika ngo atazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, cyane ko we yatangaje ko ayo mashusho yayafataga bamwe muri abo bagore babimwisabiye kandi babizi, ikindi harimo abagore b’abayobozi batandukanye ibyaketswe ko kaba ari akagambane.

Ubushinjacyaha bwasabiye Balthasar igifungo cy’imyaka umunani kubera kunyereza umutungo, imyaka ine n’amezi atanu kubera iyezandonke no kwigwizaho imitungo n’imyaka itandatu n’umunsi umwe kubera gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite hamwe no gucibwa miliyoni 910 z’ama-CFA kandi ntazigere ahabwa umwanya w’ubuyobozi mu gihe kingana n’imyaka yasabiwe gufungwa.

Balthasar Engong avuka mu muryango w’abanyapolitike, akaba mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo. Urubanza rwe n’abo bareganwa rushobora gufatwa nko guca umuco wo kudahana mu gihugu cya Guinée Equatoriale.

Baltasar waryamanye n’abagore barenga 400 yakatiwe imyaka 18
Baltasar ari kumwe n’abo bareganwa barimo abayobozi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE