BAL yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Imvaho Nshya
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Irushanwa rya Basketball Africa League ryifatanyije n’u Rwanda n’inshuti zarwo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa ryanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, ryagaragaje ko riri kumwe n’u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye ndetse n’imbaraga siporo ifite mu guhindura Igihugu.

Ryagize riti: “Twifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twahisemo ahazaza heza ari nako tuzirikana imbaraga za siporo mu guteza imbere ubumwe, ubudaheza ndetse n’iterambere ry’ubukungu.”

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, rimaze imyaka itanu rikorana n’u Rwanda kuva mu 2020.

Mu nshuro enye rimaze gukinwa, u Rwanda rwakiriye imikino yaryo ya nyuma inshuro eshatu. Ni mu gihe muri uyu mwaka, ruzakira Nile Conference iteganyijwe tariki ya 17-25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE