BAL 2025: Nuni Omot yongewe muri APR BBC yitegura imikino ya nyuma

Umunyasudani y’Epfo, Nuni Omot yongewe muri APR BBC yitegura imikino ya nyuma ya BAL 2025, izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuva ku ya 6 kugeza ku ya 14 Kamena 2025.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, aho azasimbura Dame Miller Jr wagaragaje urwego ruri hasi mu mikino na Nile Conference yabereye i Kigali muri uku kwezi kwa Gicurasi.
Omot asanzwe afite izina rikomeye muri iri rushanwa kuko yaryegukanye mu 2023 ari kumwe na Al Ahly ndetse icyo gihe yabaye umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP).
Kuri ubu, uyu mukinnyi w’imyaka 30 yakinaga mu Bushinwa mu ikipe ya Beijing Ducks Basketball Club.
APR BBC iheruka kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Nile Conference.
