BAL 2025: APR BBC yatsinze Petro de Luanda mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa (BAL 2025) yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 75- 57 mu mukino wo kugena uko amakipe akurikirana n’uko azahura muri ¼.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, muri SunBet Arena mu Mujyi Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Petro de Luanda yatangiye neza umukino maze yegukana agace ka mbere iyoboye n’amanota 19 kuri 11 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri, Aliou Diarra atsinda amanota menshi. Aka gace yagatsinzemo amanota 26 kuri 14.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Petro de Luanda amanota 37-34.
Iyi kipe yakomeje gukina neza Nuni Omot, Youssoupha Ndoye na Ntore Habimana bakorera mu ngata Diarra bityo iyi kipe ikomeza kuyobora umukino yongera amanota.
Ku rundi ruhande, Petro yagaragazaga imbaraga nke kuko amanota atatu na rebound byose byari byanze.
Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora n’amanota 61 kuri 46 ya Petro de Luanda.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kugendera muri uwo mujyo ibifashijwemo na Aliou Diarra, Nuni Omot na Obadiah Noah.
Petro de Luanda yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ubwugarizi bwa APR BBC bukomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Petro de Luanda amanota 75- 57 mu mukino wo kugena uko amakipe akurikirana n’uko azahura muri ¼.
Muri ¼, iyi kipe y’Ingabo yafashe umwanya wa gatanu izahura n’izaba iya kane, mu gihe Petro de Luanda yabaye iya gatandatu izahura n’iya gatatu.
Kugeza ubu amakipe azi uko azahura ni Al Ittihad yo mu Misiri izahura na FUS Rabat yo muri Maroc, Al-Ahli Tripoli yo muri Libya izahure na Kriol Star yo muri Cap-Vert.





