Bahamya ko ibiti by’imbuto bahawe bizabafasha kutongera kurwaza bwaki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bavuga ko gutererwa ibiti byiganjemo iby’imbuto bizabafasha kutarwaza indwara ziterwa n’imirire mibi ziganjemo bwaki.

Ni igikorwa bemeza ko kigiye gutuma abana babo baca ukubiri n’imirire mibi kuko ngo ahanini wasangaga bagorwa no kubona amafaranga yo kugura imbuto bigatuma abana babo batabona intungamubiri zihagije.

Babitangarije mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho abakozi b’umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa by’ubukorerabushake muri gahunda zijyanye no kwigisha binyuze mu mikino (VSO) bifatanyije n’abaturage.

Ni umuganda waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro, birimo gutera ibiti, kubitanga, no kwishyurira Mituweli imiryago itishoboye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake usanzwe wizihizwa buri wa 5 Ukuboza.

Habaguhirwa Damascene utuye mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rusororo, avuga ko yishimiye guhabwa ibiti by’imbuto kuko bizamufasha kubona imbuto ataziguze.

Yagize ati: “Nari nsanzwe mfite igiti cy’umwembe n’icy’avoka, none ubu bampaye n’iby’ibinyomoro, wasangaga rimwe na rimwe umugore andakarira ngo nta mafaranga y’imbuto, ubu nibura nibikura abana bazajya babona imbuto, amafaranga zaguraga akoreshwe ibindi. Tuzafatanya twese mu rugo kubyitaho, ndabashimira cyane baradufashije.”

Muzirankoni Jeannette yunzemo ati: “Ni ukuri  iwanjye nta giti na kimwe nari mfite, nifuzaga imbuto nkazibura kandi ntafite ubushobozi bwo kuzigura, nabonye bampaye ibi biti numva ndanezerwe, bampaye ibinyomoro 2, imyembe 2, n’ironji (Orange), ningenda nkazitera abana banjye ntibazongera kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi.”

Akomeza agira ati: “Uretse kuba nzasoromaho imbuto, bizahindura iwanjye nko muri Edeni, nizera ko nzasoroma ntabanje kwiruka njya kuzigura, rimwe na rimwe nkabura n’amafaranga, ikindi bizatanga akayaga keza mu rugo, ndanabireba byonyine nkumva ndishimye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bernard Bayasese, yasabye abaturage gukomeza kwita ku biti bahawe.

Ati: “Turashimira igikorwa abafatanyabikorwa bakoze, turasaba abaturage ba Rusororo kubungabunga ibi biti byatewe, kuko kugitera ni igikorwa kimwe no kukibungabunga ni ikindi, kubera yuko byagaragaye ko Kigali yashyushye kurusha ibindi bihe byose byabanje.”

Muri uyu muganda rusange haterewemo ibiti 2370, mu gihe ibiti by’imbuto abaturage bahawe gutera mu ngo zabo ari 1000, birimo avoka, umwembe, icunga n’ikinyomoro.

Uretse ibiti byahawe abaturage, hanatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye 300 yo muri uwo Murenge.

Abaturage bahawe ibiti by’imbuto byo gutera mu ngo zabo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE