Ba Rushingwangerero bakanguriwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bari mu cyiciro cya nyuma cy’Itorero Rushingwangerero cyahurijwemo ab’Intara y’Amajyaruguru n’ab’Umujyi wa Kigali bibukijwe ko bagomba kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu  taliki ya 22 Werurwe 2023 n’Umuvugizi  w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira Thierry, asaba ba Rushingwangerero bari mu Itorero i Nkumba, kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo kuko begereye abaturage babereye abayobozi.

Yagize ati: “Umuyobozi uvuga ngo ‘tuzubaka Igihugu kandi tugiteze imbere’ agahishira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo aba atatiye igihango afitanye n’Abanyarwanda”. 

Yasabye kandi ba Rushingwangerero guca ukubiri n’imvugo za ‘ntiteranya’ na ‘bitanturukaho’ mu gihe hari icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bifatwa nko guhishira icyaha cy’ubugome.

Ba Rushingwangerero bagaragarijwe ko umuyobozi ufite imyumvire mike ku gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside aba afite ibibazo.

Dr. Murangira yibukije abayobozi bakora icyo bise raporo nziza kandi ibogamye cyangwa ikubiyemo amakuru ahishira ibyaha agateraho kashi mu izina ry’ubuyobozi, ko aba ahemukiye igihugu.

Yabakanguriye kugira uruhare mu kunyomoza ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe baba bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ba Rushingwangerero murasabwa kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga kuko bazifashisha nk’umuyoboro wo gukwirakwiza ibitekerezo byabo bibi”.

Yasoje ikiganiro asaba ba Rushingwangerero kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside ndetse n’ibindi bikorwa byose igaragariramo, barabimusezeranya.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ingabire Assumpta, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yaganiriye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bari mu Itorero rya ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu Mujyi wa Kigali.

Yabaganirije ku “Uruhare rwa Rushingwangerero mu gukemura ibibazo byugarije imibereho y’Abanyarwanda” n’izindi nshingano zimureba mu gutuma umuturage yiteza imbere mu mibereho.

Yagize ati: “Icya mbere twifuza ko mukora muri izi ngamba nshya zo gutuma abaturage bikura mu bukene ni uguhindura imyumvire y’abaturage batekereza ko bagomba guhora bafashwa, mukabakangurira kugira umuco wo kwigira.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine na we yagaragaje ko Rushingwangerero afite uruhare rukomeye mu kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurengera abatishoboye, abereka ibyo bakwiye guheraho banoza.

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe ubugenzuzi mu Nzego z’ibanze Semwaga Angelo yabwiye ba Rushingwangerero ko gutekereza udushya bishobora kunganira gahunda zisanzwe mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE