Azam FC yatsinze APR FC, Police FC yegukanye irushanwa ry’Inkera y’Abahizi (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Azam FC yatsinze APR FC ibitego 2-0, Police FC yegukana igikombe cy’irushanwa Inkera y’Abahizi kubera kwinjiza ibitego byinshi.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, muri Stade Amahoro yari irimo abafana bake cyane.

Umukino watangiye wihuta wegeranye cyane umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati. 

Ku munota wa 24, William Togui yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina na Yoro Diaby wa Azam umusifuzi yemeza penaliti.

Iyo Penaliti yatewe na rutahizamu Djibril Ouattara ikurwamo n’umunyezamu wa Azam, Zuberi Foba.

Iminota 30 amakipe yombi yakiniraga cyane mu kibuga hagati, akora amakosa menshi arimo no kurenza umupira cyane.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

Ku munota wa 45+2, Azam FC yatsinze igitego cya mbere ku mupira watanzwe nabi n’umunyezamu Ishimwe Pierre, umupira usanga rutahizamu wa Azam FC, Zidane Sereri.

Igice cya mbere cyarangiye Azam FC yatsinze APR FC igitego 1-0.

APR FC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri itangira gusatira izamu rya Azam FC ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira wazamukanywe na Kapiteni Niyomugabo Claude ateye ishoti rikurwamo n’ubwugarizi bwa Azam FC.

Ku munota wa 55, Azam FC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira watanzwe uteretse, usanga Yahya Zaydi wari wenyine ashyiraho umutwe umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 70, APR FC yakoze impinduka ebyiri Mamadou Sy na William Togue basimburwa na Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

Nyuma yo gukora izi mpinduka APR FC yiminjiriyemo agafu isatira cyane izamu rya Azam FC harimo umupira wahinduwe na Fitina Omborenga mu rubuga rw’amahina usanga Djibril Ouattara ahagaze neza atereka mu izamu ariko ku bw’amahirwe make ntiwajya mu rushundura.

Iminota 10 ya nyuma, APR FC yagerageje gusatira ishaka igitego kimwe muri bibiri ariko abakinnyi ba Azam FC bakomeza kugarira neza.

Umukino warangiye Azam FC yatsinze APR FC ibitego 2-0, mu irushanwa ryateguwe na APR FC mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Umukino wabanje Police FC yatsinze AS Kigali kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Ibi byatumye ikipe ya Polisi FC yegukana  igikombe kubera ibitego byinshi yinjije muri iri rushanwa.

Azam FC yo muri Tanzania yabaye iya kabiri, mu gihe AS Kigali yabaye iya gatatu.

APR FC yateguye iri rushanwa yasoreje ku mwanya wa nyuma.

Police FC ya mbere yahawe miliyoni 5 Frw, mu gihe Azam FC yo muri Tanzania yayikurikiye yahawe miliyoni 2 Frw.

AS Kigali yabaye iya gatatu na APR FC yabaye iya nyuma mu irushanwa yiteguriye zatashye amara masa.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi.

APR FC:

Ishimwe Pierre, Alium Souane, Nshimiyimana Yunusu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco, Memel Dao, Djibril Ouattara, Mamadou Sy, Togui William na Ssekiganda Ronald.

Azam FC:

Zuberi Foba, Nathan Chilambo, Landry Zouzou, Yoro Diaby, Fuentes Mendoza, YahyaZayd, Tepsie Evance, James Akaminko, Zidane Sereri, Muhsin Malima na Cheickna Diakite.

Police FC yahawe sheki ya miliyoni 5 Frw
Abakinnyi ba Azam FC bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba Police FC bambikwa imidali
APR FC, imikino y’Inkera y’Abahizi yarangiye nta mukino n’umwe itsinze
Azam FC yatsinze APR FC ibitego 2-0
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE