Ayra Starr yongeye kwikoma abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Sarah Oyinkansola Aderibigbe, uzwi nka Ayra Starr, yatangaje ko atoterezwa ku mbuga nkoranyambaga, yikoma abamwibasira.
Ayra Starr yabwiye abamwibasira ko hari ibindi bibazo byo kwitaho bityo bakwiye kumuha agahenge bagashaka ibindi bakora.
Yifashishije urubuga rwe rwa X, uyu mukobwa yavuze ko abamwibasira babikora nkana kandi ntacyo kubikoraho afite.
Yanditse ati “Nta kintu na kimwe nshobora gukora cyangwa kubwira abantu bashaka kuntoteza nkana, nta na rimwe bashobora gutuza ngo banyumve mu buryo bwiza, ahubwo bahora bambona nk’inkozi y’ibibi.
Ntabwo bikwiye ko mufata umwanya mukanyibasira kandi nta mpamvu mufite yo kuntoteza kuko hari ibibazo byugarije sosiyete yacu mukwiye kwibazaho.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanzikazi ahora yibasirwa bitewe n’imyambarire ye abantu bakunze kwibandaho bivugwa ko ihabanye n’umuco wabo muri Nigeria.
Si ubwa mbere Ayra starr yikoma abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga abashinja kumwibasira no gutuma yiyumva nk’uwahaze ubuzima kubera ukuntu bamwibasira.
Gutotezwa no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ni ikibazo gikunze kuba ku byamamare bitandukanye rimwe na rimwe hagamijwe kubazimya.