Ayo u Rwanda rwinjiza mu byoherezwa mu mahanga yiyongereyeho 8.8%

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu mwaka ushize wa 2021, u Rwanda rwabonye inyongera ikomeye ya 8.8%, mu madovize rwinjiza mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga bitewe n’impinduka zagaragaye mu izahuka ry’ubukungu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Imibare mishya yatangajwe ku wa Kabiri yerekana ko ibyoherezwa mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyoni  1,531 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 1,549 z’amafaranga y’u Rwanda) avuye kuri miliyoni 1,407 z’amadolari y’Amerika zacurujwe mu mwaka wa 2020 igihe ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byagabanyukaga cyane.

Raporo yagaragajwe ubwo hamurikwaga Politiki y’Ifaranga ku wa Kabiri taliki ya 29 Werurwe, yashimangiye ko ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byoherejwe mu mahanga byiyongereyeho 41.1%, ibicuruzwa byanyujijwe mu nganda n’umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto byiyongera ku kigero cya 56.7% mu ghe ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bwiyongereye ku kigero cya 152.7%.

Ibyinshi mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga byagiye mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yihariye 48%, mu gihe 41% byoherezwa ku masoko yok u mugabane w’Asia.

Izahuka ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga risobanuye ko hari impinduka zishimishije mu mikorere y’inganda n’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko kuri ubu ingaruka z’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku Isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho.

Yavuze ko hafi 60% y’ingano igihugu cy’u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi.

Guverineri  Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n’imyishyurire yayo, iyo banki ishimishwa nuko ibigo by’imari bikomeje kunguka, ashingiye ku mibare y’umwaka wose wa 2021.

Akomoza ku izamuka ry’ibiciro ku isoko, Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe u Rwanda rwakuraga mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry’u Rwanda.

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw’ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z’imari zitangwa n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z’imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.

Guverineri wungirije Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ibi bishobora no kuzagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cya serivise z’imari.

BNR igaragaza ko bitewe na politiki zitandukanye zigenga urwego rw’imari, ibigo bitandukanye muri uru rwego byakomeje kunguka. Urwego rw’amabanki rwazamutse ku gipimo cya 17.5% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 5064 bivuye kuri miliyali 4311 wariho muri 2020.

Mu gihe urwego rw’ibigo by’imari nto n’iciriritse rwazamutse ku gipimo cya 18.3% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 421 bivuye kuri miliyali 357 wariho muri 2020.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE