Avoka u Rwanda rwohereza mu mahanga ziziyongera kuri 600%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

U Rwanda rushobora kuba isoko mpuzamahanga ikomeye y’imbuto z’avoka mu myaka ine iri imbere, kuko imibare igaragaza ko ingano y’izoherezwa mu mahanga ishobora kuziyongera ikagera kuri toni 16,000 bitarenze mu mwaka wa 2026.

Ni imibare yatangajwe n‘Ikigo Mpuzamahanga cy’ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga ‘Souk Farms’ gikorera ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga mu Rwanda; yerekana uburyo Abanyarwanda bakomeje kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi no ku bucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Iyo mibare y’agateganyo ishimangira icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa ku Isi (FAO) cyerekana ko ubuhinzi bw’u Rwanda ari umusingi ukomeye w’ubukungu bw’u Rwanda, aho butunze abarenga 70% by’abaturage.

Muri rusange, bivugwa ko hejuru y’abaturage babarirwa muri 72% bafite imbaraga zo gukora, bakora akazi k’ubuhinzi n’indi mirimo igashamikiraho. Ubuhinzi bubarirwa uruhare rwa 33% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).

Souk Farms itangaza ko ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto mu Rwanda bukomeje gutera imbere no kongera umusaruro uhereye mu myaka irenga 10 ishize, kandi bwabaye ngengabukungu kimwe n’icyayi n’ikawa bimaze imyaka byarihariye umwanya w’imbere mu koherezwa mu mahanga.

Icyo kigo kivuga ko ubwiyongere bw’imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga bishingiye ku musaruro w’avoka, imiteja n’urusenda rw’amoko atandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Souk Farms Seun Rasheed, yagize ati: “Ku bijyanye n’avoka, umusaruro u Rwanda rwohereza mu mahanga bishobora kwiyongera ku kigero cya 600% ukagera kuri toni 16,000 ku mwaka guhera mu 2026 urebye ku mubare w’ibiti by’avoka birimo guhingwa uyu munsi.”

Akomeza ashimangira ko ubwo bwiyongere bwitezwe no ku zindi mboga zirimo urusenda n’imiteja bikomeje kwiyongera nibura ku kigero cya 305 buri mwaka.  

Yemeza ko nubwo u Rwanda ari Igihugu gishya mu ruhando rw’ubucuruzi mpuzamahanga bw’umusaruro w’ubuhinzi kuko kimaze imyaka itagera no ku 10, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi woherezwa mu mahanga uba wujuje ubuziranenge kubera ikirere cyiza u Rwanda ruherereyemo.  

Kuba hari na Politiki y’Igihugu ishyigikiye byimazeyo iterambere ry’ubuhinzi, na yo ni andi mahirwe y’inyongera atuma umusaruro w’Igihugu urushaho kwiyongera kandi ukanashakirwa uburyo bwatuma urushaho kubungabungwa no kongerwa bigendanye n’icyerekezo cy’Igihugu.

Ubufatanye bw’abahinzi na Leta bufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba zifashe iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari bishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Rasheed yakomeje agira ati: “Dusarura umwaka wose kandi dufite ubushobozi bwo kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga mu buryo buhoraho, bikaba byiyongera ku kuba ibiciro by’ubuhinzi bikiri hasi ugereranyije n’uko ahandi byiyongereye.”

Abanyarwanda bashimirwa kuba ari abanyamurava kandi abenshi bakaba baharanira gukora ubuhinzi bugezweho mu gihe Igihugu kigamije kubaka ibirambye binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho n’izindi ngamba zigamije kongera umusaruro.

Rasheed yongeraho ati: “Twabonye ingaruka z’ibibazo by’ubukungu n’iby’ibidukikije mu bihugu bitandukanye, kandi twize amasomo ya nyayo adufasha kubaka ubuhinzi bwacu birambye. Dukomeje kongera ubutaka bwuhirwa, gukoresha ingufu zisubira ndetse n’uburyo bwo gufumbira bujyanye n’Igihe, ari na byo bidufasha kubaka ubudahangarwa ku byago byadutera.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushaka inkunga n’ubushobozi buhagije bufasha mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Ku wa Gatatu taliki ya 22 Werurwe, mu Rwanda hatangijwe umushinga w’imyaka ine ufite mu nshingano guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, indabo n’imbuto nubwo igice kinini kizaharirwa kongera umusaruro w’amafi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE