Ava Peace yakuriye inzira ku murima abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi Ava Peace wo muri Uganda uririmba mu njyana ya Afro-pop and R&B yanenze abantu babona umuhanzi ageze ku gasongero bagatangira kumwibasira kandi baracecetse mu gihe barimo bakora cyane ngo bamamare, abamenyesha ko nta numwe uteze kumuca intege.

Yabigarutseho mu Kiganiro yagiriye kuri TikTok ye tariki 23 Ukwakira 2025, Ava yabajije impamvu abantu bazwi nka “trolls” ku mbuga nkoranyambaga batangira kwibasira abahanzi nyuma yo kumenyekana, aho kubashyigikira mu rugendo rwo kumenyekana.

Yagize ati: “Kuki abantu batubwira amagambo mabi bataboneka mu gihe tuba turimo gukora cyane ngo tube ibyamamare? Ariko ukimara kumenyekana gato, bagatangira bakakwibasira.”

Reka mbanze mbacurangire indirimbo yanyu nabakoreye, gusa nanone nabamenyesha ko ntakizanca intege kuko mfite inzozi zanjye kandi nzi aho nshaka kugera.”

Ava yavugaga ibyo asubiza umuntu wari wanditse amagambo akomeye amwibasira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uburyo yazamutse bidashingiye ku gukora cyane ahubwo byaba byaravuye mu bagabo n’ahandi hadasobanutse bitari umuziki gusa.

Kuva yamenyekana, uyu muhanzikazi akunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera ko ari mu maboko ya Jeff Kiwa, wahoze ari umujyanama wa Sheebah Karungi, ibyatumye habaho igisa no guhangana hagati y’abafana b’aba bahanzi bombi, buri ruhande rwemeza ko uwo rushyigikiye ari we uhiga undi.

Ava Peace ni umuhanzi azwi mu ndirimo zirimo No One No Body, Daily, London, Tabbu n’izindi nyinshi yatangiye umuziki mu 2008 ari nabwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Take It Back.

Ava Peace yakuriye inzira ku murima abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga ababwira ko atazacika intege
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE