Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg

Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu byemezo by’iyo nama harimo icy’uko uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimoza Munyangaju yagizwe Ambasaderi mu Bwami bwa Luxembourg.

Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Ambasaderi mu Bwami bwa Luxembourg

Munyangaju Aurore Mimosa ni impuguke mu bijyanye n’amabanki n’ubucuruzi. Yabaye Minisitiri wa Siporo kuva ku itariki 5 Ugushingo 2019, ariko mbere yo kwinjira muri Guverinoma yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye n’amabanki, ubucuruzi n’ubwishingizi mu bigo bitandukanye birimo n’ibyo mu Rwanda n’ibyo ku rwego rw’Afurika.

Yigeze kuba ukuriye ishami ry’ubuzima mu kigo cy’ubwishingizi SONARWA ndetse yanayoboye ishami rya African Alliance mu Rwanda, itsinda ry’amabanki y’ishoramari rikorera muri Afurika.

Mu gukorana n’ibirebana n’amabanki akavamo ageze ku rwego rw’umuyobozi ushinzwe umutungo, yagiye mu kigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ahava yerekeza muri EAX, East Africa Commodity Exchange (ikigo gifasha abahinzi-borozi baciriritse kubona inguzanyo no kubahuza n’amasoko abagurira neza).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48