Arsenal yamuritse umwambaro mushya wo mu rugo izakoresha mu 2025/26

Arsenal yamuritse umwambaro mushya izakoresha mu rugo mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26 ku mikino yakiriye, wakozwe na Adidas iyambika ndetse ugaragaraho abafatanyabikorwa bayo barimo na Visit Rwanda.
Uyu mwambaro wamuritswe kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025. Nk’ibisanzwe ugizwe n’ibara ry’umutuku n’umweru.
Ufite kandi ibirango by’umuterankunga mukuru w’iyi kipe, Emirates, aho imbere ku mupira handitseho amagambo ya ’Emirates Fly Better’.
U Rwanda rwakomeje kwamamazwa ku kaboko k’ibumoso nk’uko bikubiye mu masezerano iyi kipe yagiranye n’u Rwanda kuva mu 2018, akanongerwa mu 2021.
Arsenal igiye kwambara umwambaro ujya kumera nk’uwo yakoreshaga mu mwaka w’imikino wa 1990/91 yegukana igikombe cya shampiyona.



