APR FC yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2025 (Amafoto)

APR FC ihagarariye u Rwanda yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izatangira tariki tariki 2 Kugeza ku ya 15 Nzeri 2025.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, ni bwo abakinnyi ba APR FC bahagurutse i Kigali berekeza i Dar salaam muri Tanzania.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitabiriye iri rushanwa ifite abakinnyi 22, mu gihe ibura benshi bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo kugira ngo bajye kubifasha gushaka amatike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abakinnyi badahari biganjemo abo mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ari bo Niyomugabo Claude, Nduwayo Alxis, Fitina Omborenga, Mugisha Gilbert na Ishimwe Pierre.
Abo mu bindi bihugu ni Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bahamagaw n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, na Mamadou Sy wahamagawe na Mauritania.
Mu rwego rwo gusimbuza aba bakinnyi, APR FC yitwaje bane bakinira ikipe yayo y’abato ari bo Nshimiyumukiza Claude, Shyaka Bonc, Niyonkuru Iddy na Niyibizi Eric.
Aba bajyanye na William Mel Togui, Mahamadou Lamine Bah, Djibril Ouattara Sheick, Dao Memel Raouf, Souane Aliou, Lamptey Richmond, Yussif Seidu Dauda, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Niyibizi Ramadhan, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu na Ruboneka Jean-Bosco.
Hari kandi Byiringiro Jean Gilbert, Ngabonziza Pacifique, Ruhamyankiko Ivan, Hakizimana Adolph, Hakim Kiwanuka, Nshimyumukiza Claude, Bonc Shyaka, Niyonkuru Iddy na Niyibizi Eric.
APR FC iri mu itsinda rya Kabiri hamwe na KMC yo muri Tanzania, Bumamuru yo mu Burundi na Mlandege yo muri Zanzibar.
Umukino wa mbere APR FC izakina na Bumamuru yo mu Burundi ku wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025 saa kumi n’imwe, kuri AZAM Complex Stadium.
Umukino wa Kabiri izakina na Mlandege ku wa Gatanu tariki, 5 Nzeri saa Sita zuzuye kuri KMC Stadium.
Ni mu gihe umukino wa gatatu usoza amatsinda izakina na KMC ku wa Mbere tariki 8 Nzeri saa Cyenda kuri KMC Stadium.
Uko andi makipe agabanyije mu matsinda
Itsinda rya mbere harimo Singida Black Stars (Tanzania), Garde Cotes FC (Djibouti), Ethiopia Coffee (Ethiopia) na Kenya Police FC (Kenya).
Itsinda rya Gatatu ririmo Al Hilal Omdurman (Sudani), Kator FC (Sudani y’Epfo), Mogadishu City Club (Somalia) na Alahly SC Wad Madani (Sudani).
Ikipe ya mbere muri buri tsinda, wongeyeho iyabaye iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi, ni zo zizahita zerekeza muri ½ cy’irangiza.
Umwaka ushize wa 2024, iri rushanwa ryegukanywe na Red Arrows FC yo muri Zambia itsinze APR FC yo mu Rwanda penaliti 10-9 nyuma yo kuganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino.
APR FC iheruka kwegukana CECAFA Kagame Cup mu 2010 itsinze St. George yo muri Ethiopia ibitego 2-0.






