APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi babiri b’Abanya Uganda

APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi Babiri b’Abanya Uganda, Hakim Kiwanuka wakiniraga SC Villa na Denis Omedi wakiniraga Kitara FC. Aba bombi basinye amasezerano y’imyaka Ibiri.
Ku gicumunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bakina imbere ku mpande basatira kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Denis Omedi wakiniraga Kitara FC yatsinze ibitego 14 mu mwaka w’imikino ushize, yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu muri Kitara FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Uganda.
Izina rye ryagarutsweho cyane mu mpera z’umwaka ushize kubera uburyo yagiye yitwara mu Ikipe y’Igihugu, atsinda igitego Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo na Sudani y’Epfo ndetse afasha Uganda kubona itike ya CAN 2025.
Igitego yatsinze KCCA muri Shampiyona ya Uganda, muri Kanama 2024, cyari mu bitego 11 byiza byatoranyijwemo icyahize ibindi mu bihembo bya ‘FIFA Puskás Awards’, gihigikwa n’icya Alejandro Garnacho wa Manchester United.
Muri ibi bihembo, igitego cye cyabaye icya Gatatu n’amanota 16 mu gihe mu bihembo by’umwaka bya CAF, cyabaye icya Gatandatu.
Mugenzi we Hakim Kiwanuka wakiniraga SC Villa ni umwe bakinnyi beza bari bahagaze neza muri Uganda Premier League muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, wahawe n’abafana akabyiniriro ka Boda Boda, atandukanye na Villa SC amaze gutsinda ibitego Bitanu muri Shampiyona ya Uganda igeze ku munsi wa 14.
Uyu mukinnyi kandi ni we watsinze igitego cyafashije Uganda gutsinda u Burundi mu mukino ubanza w’ijonjora rya Kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza aho Uganda yasezereye u Burundi ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndetse yigeze kujya mu igerageza i Burayi.
Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo nk’uko Villa SC bayita, kwegukana Igikombe cya Shampiyona, by’akarusho atsinda mu mukino wa nyuma, iyi kipe yatsinzemo NEC ibitego 2-0.
Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi batatu Villa SC yagenderagaho mu busatirizi, aho yafatanyaga na Patrick Jonah Kakande ndetse na Charles Lwanga bita Neymar.
Aba bakinnyi bombi bagaje guhanganira umwanya n’abandi bakinnyi barimo Mamadou Sy, Victor Mbaoma, Johnson Nwobodo Chidiebere, Godwin Odibo na Tuyisenge Arsene.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona n’amanota 31 irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota Atanu.


Amafoto: APR