APR FC yegukanye shampiyona 2024-2025

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi United 1-0 iyitsindiye ku kibuga cya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu itwaye igikombe nyuma yaho Rayon Sports yanganyirije na Vision FC 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku munota wa 81′ Umunyezamu wa Vision FC, Lutaaya Michael yahawe ikarita itukura nyuma yo gufatisha intoki umupira hanze y’urubuga rw’amahina.

Ikipe APR FC yatsindiwe igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 35′ w’umukino, gitsinzwe na rutahizamu Djibril Ouattara.

Ibi byahise bituma abakunzi bayo benshi bari bayiherekeje batahana ibyishimo by’igikombe batwaye ku nshuro ya gandatu yikurikiranya kuva mu 2020.

Undi mukino wahuje Etincelles FC na Bugesera FC, warangiye ari igitego kimwe cya Bugesera FC cyatsinzwe na Mucyo Didier Junior ku munota wa 84′ ku busa bwa Etincelles FC.

Muri rusange APR FC yegukanye igikombe cya 23 cya shampiyona mu mateka yayo mu gihe kandi igishyize ku Gikombe cy’Amahoro 2025 nacyo yegukanye, ikagarura amateka yo gutwara ibikombe bibiri mu mwaka umwe yaherukaga gukora 2014.

Ku rutonde rusange rwa shampiona, APR FC irayoboye n’amanota 64, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 60.

Ni mu gihe Muhazi United iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30, ikipe ya Vision FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 21.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE