APR FC yatsinzwe na AS Kigali mu mukino w’Inkera y’Abahizi

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino mu irushanwa rya gishuti ryiswe Inkera y’Abahizi ryateguwe n’iyi kipe y’ingabo z’Igihugu.

‎Uwo mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

‎Ni umukino watangiye worohera AS Kigali cyane kuko yahererekanyaga neza imipira yo mu kibuga hagati, dore ko APR FC yari yabanje mu kibuga benshi mu bakinnyi badakunze kubanza mu kibuga.

‎Ku munota wa karindwi, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ uherutse gutizwa muri AS Kigali na APR FC, yagonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, umusifuzi Rulisa Patience ahita atanga penaliti yatewe neza na Rudasingwa Prince atsinda igitego cya mbere.

‎Iminota 30 y’umukino yarangiye APR FC itarabasha kwishyura igitego, dore ko yateye ishoti rimwe rigana ku izamu ubwo Mugisha Gilbert yoherezaga umupira mu izamu ariko ku bw’amahirwe make uca ku ruhande.

‎Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, Richmond Lamptey yateye coup franc ayerekeza mu izamu rya AS Kigali, Bugingo Hakim agiye kuwutereka mu izamu, myugariro wa AS Kigali, Isaac Eze, akiza izamu.

‎Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0.

‎Mu igice cya kabiri, umutoza wa APR FC yakoze impinduka akuramo abakinnyi 10 bose asigamo umuzamu.

‎Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, na we yakuyemo Tuyisenge Arsene ashyiramo Ntirushwa Aime.

‎Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye gusatira cyane no kurusha AS Kigali, ariko imipira yose yoherezwaga mu rubuga rw’amahina hakabura umukinnyi wayo utereka umupira mu rushundura.

‎Ku munota wa 61, ni bwo rutahizamu wa APR FC Mamadou Sy yishyuye igitego cyayo ku mupira yashyize mu izamu atawuhagaritse, uvuye kuri mugenzi we Fitina Omborenga.

‎Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 , hitabazwa penaliti.

‎Umunyezamu wa AS Kigali, Niyonkuru Pascal, yakuyemo penaliti ya Niyigena Clement, afasha ikipe ye kwegukana umukino wa mbere w’Inkera y’Abahizi.

‎Umukino wabanje muri iri rushanwa, Police FC yatsinzwe na Azam FC yo muri Tanzania penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

‎Igitego cya Police FC cyinjijwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ mu gihe Azam FC yatsindiwe na Tepsie Evence.

‎Imikino y’Inkera y’Abahizi izakomeza ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ubwo Azam FC izahura na AS Kigali, mu gihe APR FC izakina na Police FC. Imikino yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Mamadou Sy yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye APR FC
Rudasingwa Prince yishimira igitego yatsinze kuri Penaliti
Iraguha Hadji ashaka aho ashyira umupira
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE