APR FC yatsinze Vision FC igarura icyizere ku Gikombe cya Shampiyona (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

APR FC yatsinze Vision FC ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona, igarura icyizere ku Gikombe cya Shampiyona. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, kuri Kigali Pélé Stadium witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga.

APR FC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo isigazemo ikinyuranyo cy’inota rimwe hagati yayo na Rayon Sports iyoboye Shampiyona.

Vision FC na yo yari ikeneye amanota atatu yo kuyifasha gukomeza kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere.  

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 6 ku ruhande rwa Vision FC ku mupira wahinduwe na Cyubahiro Idarusi nyuma yo kuzamukanwa na Musa Esenu, ukurwamo neza na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 18, APR FC yabonye penaliti ku mupira Ruboneka Bosco yashyize mu rubuga rw’amahina, Ouattara ashatse kuwutanga umunyezamu, agushwa na Stephen Bonney.

Iyo penaliti yinjijwe na Djibril Ouattara Cheick ku mupira yateye mu ruhande rw’ibumoso mu gihe umunyezamu yagiye iburyo.

Ku munota wa 25, APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Mamadou Sy yacomekewe na Niyomugabo Claude mu rubuga rw’amahina, awutera nabi ujya hanze.

Nyuma yo gutsinda igitego, Vision FC yahinduye umukino itangira gusatira izamu rya APR FC harimo Rugangazi Prosper, ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu. 

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane, yongeyeho iminota ibiri y’inyongera

Ku munota wa 45+1, Vision FC yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wahinduwe na Rugangazi Prosper mu rubuga rw’amahina, usanga Cyubahiro Idarusi asumba abakinnyi ba APR FC, akozaho umutwe, umupira ujya mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. 

Mu igice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Niyibizi Ramadhan asimbuye Lamine Bah.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo umupira Ouattara yacomekeye Ndayishimiye Dieudonne yinjira mu rubuga rw’amahina, awuhinduye imbere y’izamu, Mamadou Sy na Ruboneka bananirwa kuwukina.

Ku munota wa 65, APR FC yongeye kubona uburyo bw’igitego ku mupira Mugisha Gilbert yahaye Niyigena Clement ateye ishoti rikomeye, rifatwa n’umunyezamu wa Vision FC.

APR FC yarushaga Vision yabonye amahirwe yo kubona igitego cya kabiri ku munota wa 74, ku mupira Denis Omedi yananiwe kuroba umunyezamu wa Vision FC mbere y’uko na Mamadou Sy atera umupira n’umutwe ukajya hejuru y’izamu.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino APR FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri harimo umupira Denis Omedi yahawe mu rubuga rw’amahina, ananirwa kuwukina neza, awutera hanze.

Ku munota wa 84, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mamadou Sy nyuma y’uko ubwugarizi bwa Vision FC bugowe no gukuraho umupira ahita uwushyira mu rushundura, ahagurutsa abakunzi ba APR FC bari benshi. 

Mbere y’uko umukino urangira, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera. 

Ku munota wa 90+2, Vision FC yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira uteretse watewe na Nshimiyimana ufatwa neza na Ishimwe Pierre ahita awuryamira.

Umukino warangiye APR FC itsinze Vision FC ibitego 2-1, ibona amanota atatu y’ingenzi mu rugendo rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona.

APR FC yagize amanota 45 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya mbere nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa.

Vision FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.

Indi mikino yabaye kuri uwo munsi, Kiyovu Sports yatsinze Police FC igitego 1-0, ikomeza kugira icyizere cyo kutazamanuka mu cyiciro cya kabiri aho irushwa na Marines FC ya 14 amanota abiri nyuma y’aho inganyije na Etincelles 0-0.

Ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino, Mamadou Sy yongeye guhesha APR FC intsinzi mu minota ya nyuma
Mamadou Sy yatsinze igitego cyagaruriye icyizere APR FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona
Abakinyi ba Vision FC bishimira igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Cyubahiro Idarusi
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Vision FC babanje mu kibuga
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE