APR FC yatsinze Mukura VS ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 14, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona, ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Muri uyu mukino Mukura VSL yatangiye isatira cyane izamu rya APR FC harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 5 ku mupira Sunzu Bonheur yambuye “ Muzungu”, awuzamukana ku ruhande rw’ibumoso, gusa Souane awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 10, APR FC yahushije igitego ku mupira Tuyisenge Arsene yazamukanye mu kibuga hagati, usiga myugariro Rushema Chris, awuha neza Byiringiro Gilbert, washyize mu rubuga rw’amahina ariko Mugisha Gilbert ntiyashobora kuwushyira mu nshundura.

Ku munota wa 13, Mukura VS yashoboraga kubona igitego ku mupira Uyu munyezamu wa APR FC yatakaje mu rubuga rw’amahina nyuma yo gushaka gucenga rutahizamu Mensah ariko uyu munya-Ghana agakora ku mupira.

Ku munota wa 16, Mukura VS yafunguye ku gitego cyatsinzwe Abdul Jalilu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Uwumukiza Obed.

Mukura VS yarushaga cyane APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 23 cyatsinzwe na Boateng Mensah ku mupira watanzwe nabi na Aliou Souane, maze uyu rutahizamu wa Mukura yungukira mu mupira yiherewe ashyira umupira mu izamu.

Ku munota wa 36, APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kimwe ku mupira mwiza Mugisha Gilbert yahawe na Ramadhan, agera mu rubuga rw’amahina, ateye mu izamu Christian wa Mukura awushyira muri koruneri itagize icyivamo kuko Souane yashyize hanze umupira.

Ku munota wa 44, APR FC yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira Tuyisenge Arsene yungukiye mu makosa y’ubwugarizi bwa Mukura VS, atera umupira mu izamu, Sebwato awukuramo, usanga Dushimimana Olivier Muzungu awusubizamo ugera mu nshundura.

Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 45+3 Mukura VS yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira wazamukanywe muri Contre Attaque, Mensah awuhereza kwa Sunzu,wawushyize mu izamu Ndzila awufata neza.

Ku munota wa 45+4 APR FC yabonye uburyo wo gutsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura ku mupira muremure Mugisha Gilbert yaterekeye Tuyisenge Arsene, wirutse agasiga ba myugariro, awugarura mu rubuga rw’amahina aho Ramadhan yari awutegereje, gusa uyu atera agashoti gato karuhukira mu maboko ya Sebwato wa Mukura VS.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Ruboneka Jean Bosco afata umwanya wa Taddeo Lwanga.

APR FC yatangiye isatira cyane harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 47 ku mupira Mugisha Gilbert yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso, ashatse kuwushyira mu rubuga rw’amahina ujya hanze.

Ku munota wa 49, APR FC yishyuye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku mupira wazamukanywe na Ruboneka Jean Bosco mu kibuga hagati, awuterekera neza Arsene Tuyisenge, acenga myugariro Abdu, ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 52, APR FC yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira Tuyisenge Arsene yazamukanye mu kibuga hagati, awuterekera neza Muzungu, uwumugaruriye mu rubuga rw’amahina ariko akozeho ujya hanze.

Ku munota wa 67, Mukura VS yakoze impinduka Muvandimwe Jean Marie afata umwanya wa Hakizimana Zuberi ni nako byagenze Kuri APR FC Kwitonda Alain “Bacca” yasimbuye Dushimimana Olivier “Muzungu.

Ku munota wa 73, APR FC yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Niyigena Clement ku mupira wagaruwe n’urukuta rwa Mukura kuri coup franc yatewe na Mugisha Gilbert, asubizamo atereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

APR FC yarushaga cyane Mukura VS yatsinze igitego cya kane ku munota wa 78 cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca yatsindiye nko muri metero 30 ku ishoti rikomeye yateye ari mu kibuga hagati umuzamu wa Mukura VS ananirwa gukuramo umupira.

Umukino warangiye APR FC itsinze Mukura VS ibitego 4-2, ikomeza kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.

Ikipe ya APR yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 25 mu mikino 12 imaze gukina mu gihe Mukura VS yafashe umwanya wa munani n’amanota 17.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Amagaju yatsinze Marines FC ibitego 2-1, Muhazi United yanganyije na Gasogi United 0-0 naho Rutsiro FC yanganyije ubusa ku busa na Musanze FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC

Pavelh Ndzila (GK), Aliou Souané, Niyigena Clément, Niyomugabo Claude (c), Byiringiro Gilbert, Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan Lamine Bah, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène na Mugisha Gibert

Mukura VS&L

Nicholas Sebwato (GK) (C), Ishimwe Abdoul, Rushema Chris, Abdul Jalilu, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Ntarindwa Ntagorama, Nisingizwe Christian, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah na Sunzu Mende Bonheur.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 14, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE