APR FC yatangiye shampiyona inganya na Etincelles

Ikipe ya APR FC yanganyije na Etincelles ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye i Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.
Wari umukino wa mbere APR FC ikinnye muri shampiyona ya 2024/25 nyuma yo gusezerwa na Pyarmdis yo mu Misiri mu mikino ya CAF Champions League.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 8, Etincelles yahushije igitego cyabazwe ku mupira wazamukanywe na Niyonkuru Sadjati ku ruhande rw’iburyo, acenga Clement awugarura Justin Mukata Kakule, uwuhaye Amani Rutayisire awushyira neza mu rubuga rw’amahina aho Mukata yari awutegereje, arikaraga awukubita n;akaguru uca hirya gato y’izamu rya Pavelh Ndzila.
APR FC yagowe no kwinjira mu mukino bituma nta buryo bwo kureba igitego buboneka.
Etincelles yari mu mukino yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 18 kuri koruneri yatewe neza isanga Ismael Molo ahagaze neza awutera n’umutwe ukubita umutambiko w’izamu hejuru uragaruka.
Ku munota wa 19 , APR FC yabonye uburyo bwa mbere ku mupira wazamukanywe kuri Contre Attaque, umunyezamu Denis Ssenyombwa yasohotse awukuramo n’umutwe, usanga Lamine Bah uwuterekeye Victor Mbaoma ariko uyu awushyize mu izamu ufatwa neza na Ssenyombwa.
Ku munota wa 33,APR FC yahushije igitego ku mupira Byiringiro Gilbert yatanze mu rubuga rw’amahina, Victor Mbaoma ashyiraho umutwe ariko ntiwashobora kugera kwa Lamine Bah ujya hanze.
Ikipe ya Etincelles yakomeje gusatira izamu rya APR FC binyuze muri Rutahizamu Sumaile Molo wari wagoye cyane ba myugariro ariko bihagararaho.
Ku munota wa 43′ APR FC yabonye Coup Franc ku ikosa ryakorewe Lamine Bah.
İyi Coup Franc yatewe na Ruboneka umupira ukurwamo n’umunyezamu Denis Ssenyombwa.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Tuyisenge Arsene afata umwanya wa Lamine Bah.
APR FC itagiranye imbaraga yashakaga igitego cya mbere harimo umupira Niyomugabo Claude yahaye Victor Mbaoma wari mu rubuga rw’amahina, awuterekeye Ruboneka Jean Bosco ntiwamugeraho neza.
Ku munota wa 62, APR FC yongeye guhusha igitego ku mupira Dauda yaterekeye Byiringiro Jean Gilbert, na we awushyira mu rubuga rw’amahina usanga Victor Mbaoma uwushyizeho umutwe ariko ntiwagera kure umunyezamu arawufata neza.
Ku munota wa 64, APR FC yongeye gukora impinduka Mamadou Sy afata umwanya wa Victor Mbaoma Chukuemeka wahushije ibitego byinshi.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane APR FC yashakaga igitego binyuze Kuri Johnson Nwobodo wagoye cyane ba myugariro ba Etincelles.
Ku munota wa 89’APR FC yabonye koruneri yatewe na Ruboneka Umulisa ujya hanze y’izamu.
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho Iminota 5 y’inyongera
Muri iyi minota ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ishaka igitego harimo amahirwe Mamadou Sy yabonye ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina ariko awuteye n’umutwe ujya hanze.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Abakinnyi ba banje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC:
Pavel Ndzila (GK),Niyomugabo Claude (c),Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement,Nshimiyimana Yunusu,Taddeo Lwanga,Seidu Yussif Dauda, Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco, Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan
Etincelles:
Denis Ssenyombwa (GK), Nshimiyimana Abbdu (C),Yves Manishimwe, Amani Rutayisire, Gedeon Ndonga, Joseph Tomyo, Justin Mukata Kakule, Niyonkuru Sadjat, Hussein Ciza, Ismael Nizigiyimana na Sumaile Molo.
İndi mikino yabaye kuri iki cyumweru, Amagaju yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Umukino wa Police FC na Vision Fc wasubitswe ku munota wa 50 kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.


