APR FC yanganyije na KMC igera muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2025 (Amafoto)

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2025 yabonye itike yo gukina ½ cyirangiza nyuma yo kunganya igitego 1-1 na KMC yo muri Tanzania mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B.
Uyu mukino w’ishiraniro usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri KMC, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi kuko buri kipe yasabwaga gutsinda cyangwa kuganya kugirango babone itike ya 1/2 cyirangiza.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinnye uyu mukino idafite Dauda Yussif Seidu ukina hagati mu kibuga, wujuje amakarita ikarita ya kabiri y’umuhondo na rutahizamu ngenderwaho, Cheikh Djibril Outtara, umaze imikino ibiri adakina kubera uburwayi.
ikipe y’Ingabo yatangiye yiharira umupira irema uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ntibubyaze umusaruro.
Ku munota wa 17’ Hakim Kiwanuka yahaye umupira Lamine Bah, awuteye ishoti rikomeye umunyezamu Mutombora awushyira muri Koruneri itagize itanga.
Ku munota wa 39’ APR FC yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Bugingo Hakim, usanga Niyigena Clement atera umupira yigaramye ujya mu izamu.
Ku munota wa 44, KMC yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Erick Edson.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Aliou Souane asimbura Niyigena Clement.
Ku munota 49, APR FC yashoboraga kubona Penaliti ku mupira watewe na Hakim Kiwanuka, umunyezamu Mutombora ntiyafata umupira arawuruka, Kiwanuka agiye gusonga umuzamu amushyira hasi ariko umusifuzi avuga ko ntakosa yakorewe.
Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati nta buryo bwo kurema igitego buboneka.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 zombi zibona itike ya ½ cyirangiza.
Undi mukino wabaye mu itsinda B Mlandege FC yo muri Zanzibar yatsinze Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 3-0.
APR FC yasoje imikino y’amatsinda iyoboye n’amanota arindwi n’ibitego bine izigamye ikurikiwe na KMC n’amanota arindwi n’ibitego bibiri izigamye ni mu gihe Mlandege FC na Bumamuru FC zasezerewe.
Muri ½ ikipe y’Igihugu izahura n’ikipe ya mbere mu Itsinda C.
Abakinnyi 11 babanje mu Kibuga ku mpande zombi
APR FC: Ruhamyankiko, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Bugingo Hakima, Pacifique Ngabonziza, Ruboneka Jean Bosco, Memel Dao, Hakim Kiwanuka, William Togui na Lamine Bah.
KMC: Fabien Mutombola, Abdallah Said Ali, Samson Nicodem Mwaituka, Juma Ramadhan Shemvuni, Salum Athuman Salum, Ahmed Bakari Pipino, Baliko Hance Anyimike, Kelvin Tondi Revocatus, Rachid Mohamed Chambo, Eric Mwijage Edson na Juma Mwita Sagwe.





