APR FC yahawe ikarita y’umutuku yanganyije na Kiyovu Sports (Amafoto)
APR FC yahawe ikarita itukura yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025.
APR FC yatangiye neza umukino yiharira iminota ibanza ndetse ikinira cyane mu kibuga cya Kiyovu Sports harimo umupira Hakim Kiwanuka yinjiranye, awuhindura wamaze kugera hanze y’ikibuga.
Ku munota wa 23, kapiteni wa kiyovu Sports Amiss Cedric yagize imvune, asimburwa na Uwineza Rene.
Ku munota wa 25, Kiyovu Sports yinjiye mu mukino itangira gusatira binyuze ku mipira yahindurwaga na Uwineza Rene ariko bagenzi be ntibabashe kubyaza umusaruro uburyo babonaga.
Kiyovu Sports mu mukino yakomeje kurusha cyane APR FC binyuze ku mipira yahindurwa ku ruhande rw’iburyo.
Ku munota wa 42, APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude mu rubuga rw’amahina, ushyirwaho umutwe na Lamine Bah, ku bw’amahirwe make ukurwamo n’umunyezamu James.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukinira cyane mu kibuga hagati nta n’imwe irema uburyo bw’igitego.
Ku munota wa 55, Nsanzimfura Keddy yateye ishoti rikomeye ari hanze y’uburuga rw’amahina, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre.
Ku munota 68, umutoza wa APR FC yakoze impinduka Denis Omedi na Lamine Bah basimburwa na Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan.
Kiyovu Sports yakomeje gusatira harimo uburyo bwatewe na rutahizamu Sandja Moise Bulaya ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, acenga Nshimiyimana Yunussu, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 81, Ronald Ssekiganda wa APR FC yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Rukundo Abdulrahman wa Kiyovu Sports mu kibuga hagati.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane na Kiyovu Sports nyuma y’uko APR FC yari isigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga.
Ku munota wa 89, Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports yateye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre itagize icyo itanga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
APR FC yagize amanota arindwi mu mikino itatu mu gihe Kiyovu Sports yagize amanota atandatu.
Indi mIkino yabaye uyu munsi, AS Muhanga yatsinze Bugesera FC igitego 1-0, Etincelles inganya na Gorilla FC 0-0, Musanze FC inganya na Rutsiro FC igitego 1-1 naho Mukura VS yatsinze AS Kigali ibitego 2-0.
Umunsi wa Gatanu uzasozwa ku Cyumweru Marines FC yakira Police FC saa cyenda kuri Stade Umuganda.
Abakinnnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC
Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Yunusu Nshimiyimana, Niyomugabo Claude, Ronald Ssekiganda, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, William Toguie.
Kiyovu Sports
James Djaong, Nizigiyimana Karim, Byiringiro David, Mbonyingabo Regis, Rwabuhihi Aime Placide, Yakubu Uwimana, Nsanzimfura Keddy, Sharif Bayo, Moise Sandja Bulaya, Niyo David na Cedric Amiss.








Amafoto: TUYISENGE Olivier