APR FC yanganyije na Gorilla FC (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

APR FC yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2025.

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi ugereranyije n’indi mikino itatu yaherukaga gukinira i Shyorongi ku kibuga cy’imyitozo cyayo.

Gorilla FC yatangiye umukino isatira izamu rya APR FC bidatinze ku munota wa 8, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mosenga Tasele ku ishoti yateye ari mu rubuga umuzamu Ruhamyankiko Yvan ananirwa kuwukuramo, ujya rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego APR FC yinjiye mu mukino itangira gusatira izamu rya Gorilla FC ibona amahirwe yo kwishyura ariko abarimo  Djibril Ouattara bagorwa no gutsinda aho uyu Munya-Burkina Faso yarobye umunyezamu Muhawenayo Gad, ariko umupira ugakurwaho na Uwimana Kevin mbere y’uko ujya mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC yatsinze APR FC.

Mu igice cya kabiri, Ikipe y’ingabo z’Igihugu yatangiranye impinduka Mamadou Sy afata umwanya wa Ngabonziza Pacifique mu gihe umunyezamu Ntagisanayo Serge yafashe umwanya wa Muhawenayo Gad ku ruhande rwa Gorilla FC.

APR FC yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, usanga Mamadou Sy wawuteye yigaramye ujya hejuru gato.

Akayezu Jean Bosco yashoboraga gutsindira Gorilla FC ku mupira ukomeye yahinduye mu izamu, ukorwaho na Niyigena mbere y’uko ukubita igiti cy’izamu ukajya hanze.

Habura iminota 10 ngo umukino urangiye, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka ebyiri Aliou Souané asimbura Nshimiyimana Yunussu naho Denis Omedi asimbura William Togui.

Ku munota wa 84, APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Alioun Souane ku mupira uyeretse watewe na Ombolenga Fitina ashyiraho ikirenge.

Gorilla FC yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Ntakirutimana Mucyo, umupira ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze mu gihe wasaga n’uwarenze umunyezamu Ruhamyankiko.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

APR FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ikina na Police FC mu wundi mukino wa gishuti.

Abakinnyi ba Gorilla FC bishimira igitego cyatsinzwe na Mosengo Tansele
Memel Dao ari mu bakinnyi ba APR FC bakinnye neza
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE