APR BBC yitegura BAL yasinyishije abakinnyi bashya babiri

  • SHEMA IVAN
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

APR BBC yasinyishije Umunyamerika, Chasson Randle n’Umunya-Sénégal, Youssou Ndoye mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza BAL 2025.

Iyi kipe yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Umunyamerika Chasson Randle w’imyaka 32 usanzwe ukinira Stockton Kings yo muri NBA G-League, aho akina nk’umu-Point Guard.

Yanyuze kandi mu makipe atandukanye yo muri NBA nka Philadelphia 76ers, New York Knicks, Washington Wizards, Golden State Warriors, Milwaukee Bucks na Orlando Magic.

Ikipe y’Ingabo kandi yanaguze umu pivot w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Youssou Ndoye, umwe mu myanya yari ikeneyeho umukinnyi ukomeye.

Uyu, yanyuze mu bihugu bitandukanye birimo Koreya y’Epfo, Espagne n’u Bufaransa.

Abakinnyi bombi batangiye gukora imyitozo muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakinira muri Nile Conference izabera i Kigali kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.

Izaba ihanganye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza kuya 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼,  ½ ndetse n’umukino wa nyuma.

Ni ku nshuro ya kabiri APR BBC igiye kwitabira iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo riri gukinwa ku nshuro ya gatanu.

Umwaka ushize wa 2024, iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yasezerewe mu matsinda.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE