APR BBC yasezereye Patriots isanga REG BBC ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (Amafoto)

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 81-67, yuzuza intsinzi eshatu kuri ebyiri mu mukino wa gatanu wa ½, igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball 2024/25.
Uyu mukino w’ishiraniro wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, muri BK Arena.
Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino anganya intsinzi ebyiri, buri kipe isabwa gutsinda kugira ngo ibone itike yo gukina umukino wa nyuma wa kamarampaka.
Patriots BBC yari yagaruye Steve Hagumintwari waherukaga gukina ku mukino wa mbere kubera Ikibazo cy’imvune n’ubwo atahawe umwanya.
Umukino watangiye wihuta abarimo Adonis Filer na Cadeu Furah de Dieu batsinda ku mpande zombi. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kri 20 ya Patriots BBC.
Mu gace ka kabiri, Patriots yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo abarimo Isaiah Williams na Bruno Nyamwasa ndetse banganya (28-28).
Mu minota itatu ya nyuma APR BBC yongereye ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Robbeyns Williams na Ntore Habimana watsinze amanota atatu kabiri yikurikiranya.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 46-37.
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yakomerejeho mu gace ka gatatu abarimo Ntore Habimana na Mukama Victor bongera ikinyuranyo cy’amanota.
Ku rundi ruhande Patriots BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Bruno Nyamwasa na Cadeu Furah de Dieu ariko biranga.
Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 60 kuri 50 ya Patriots BBC.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera ikinyuranyo, Robbeyns Williams na Ntore Habimana, Alioun Diarra batsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kiba 22 (76-54).
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 81-67, yuzuza intsinzi eshatu kuri ebyiri mu mukino wa gatanu wa ½, igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball.
Muri uyu mukino Ntore Habimana wa APR BBC yatsinze amanota 18 akora Rebound 9.
Ku mukino wa nyuma APR BBC izahura na REG BBC yasezereye UGB BBC muri ½ iyitsinze imikino itatu ku busa.
Amakipe yombi azakina imikino ishobora kuzagera kuri irindwi, ikipe izatanga indi kubona intsinzi enye yegukane igikombe.
Umukino wa mbere, uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, muri BK Arena.



