APR BBC na Patriots BBC zizaha ikaze amakipe mashya muri Shampiyona ya Basketball 2025

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2025 muri Shampiyona izatangira ku wa 24 Mutarama 2025 mu bagabo n’abagore.

APR BBC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, izafungura ikina na Flame BBC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mukino uzaba ku wa Gatanu, tariki 24 Mutarama 2024.

Patriots BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize izakira Azomco BBC na yo izaba ikina umwaka wa mbere muri iki cyiciro mu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025.

Ni mu gihe REG BBC yabaye iya gatatu mu mwaka ushize, izatangira yakira Orion BBC, Tigers BBC izakire Espoir BBC na Kepler BBC yabaye iya kane umwaka ushize izakira UGB BBC.

Umukino wa REG BBC na APR BBC uba utegerejwe na benshi, uteganyijwe tariki 7 Werurwe 2025, uwa Patriots BBC na REG BBC uteganyijwe tariki 14 Werurwe 2025 mu gihe uwa APR BBC na Patriots uzaba ku wa 21 Werurwe 2025.

Mu bagore shampiyona izatangira tariki ya 25 Mutarama 2025, aho REG WBBC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka izatangira yakira UR Huye WBBC, APR WBBC izakine na UR Kigali, mu gihe Kepler WBBC izakina na The Hoops.

Umukino utegerejwe na benshi wa APR WBBC na REG WBBC uzaba tariki ya 1 Werurwe 2025.

Iyi Shampiyona izakinwa n’amakipe 10 arimo abiri mashya yazamutse asimbura Kigali Titans BBC na Inspired Generation yamanutse mu cyiciro cya kabiri. Ibi kandi byatumye izakinirwa mu Mujyi wa Kigali ku kigero cya 100% kuko nta kipe yo mu ntara irimo.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino mu bagore uzarangira tariki ya 5 Nzeri 2025, mu gihe uw’abagabo ari ku ya 1 Kanama 2025, hakinwa umukino w’intoranywa uzaherekezwa n’igitaramo.

APR BBC na REG BBC zizaha ikaze amakipe mashya mu cyiciro cya Mbere ari yo Flame BBC na Azomco BBC
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE