Angola: Batanu bapfuye, abasaga 1200 batabwa muri yombi bazira kwigaragambya 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Polisi ya Angola yatangaje ko abantu batanu barimo n’umupolisi bishwe, abarenga 1 200 batabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli yabereye mu murwa mukuru, Luanda.

Iyo myigaragambyo yatangiye ku munsi wa Gatatu  itangijwe n’abatwara imodoka zitwara abagenzi ku wa 28 Nyakanga bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi  ariko uko iminsi igenda  ikurikirana imyigaragambyo irushaho gufata indi ntera.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru abantu barenga ibihumbi bigabije imihanda i Luanda, bafunga inzira, basahura amaduka, bangiza imodoka ndetse habaho imirwano hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano.

Polisi yatangaje ko habaye igeragezwa ry’imyigaragambyo no gusahura mu Ntara za Icolo e Bengo na Huambo ariko iza guhoshwa.

Imyigaragambyo yakomereje  i Luanda ku wa Kabiri, aho hongeye kuba imvururu hagati y’abigaragambya na Polisi ndetse n’izindi nzu z’ubucuruzi zirasahurwa.

BBC yatangaje ko hari amakuru avuga ko habayeho urusaku rw’amasasu mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru.

Bamwe mu bakora mu miryango itari iya Leta bavuga ko ibibazo by’ibiciro byatumbagiye by’ibikomoka kuri lisansi ari byo byarakaje abaturage ndetse biteza inzara no kurushaho kujya mu bukene bukabije.

Icyemezo Leta iherutse gufata cyo kongera igiciro cya lisansi yo mu bwoko bwa diesel hejuru ya 33%,  ni cyo bavuga ko cyabaye intandaro ya byose, aho byatumye ibiciro byo gutwara abantu mu mijyi bizamuka, ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Perezida w’icyo gihugu João Lourenço yahakanye ibyo bibazo, avuga ko abigaragambya bari kwitwaza ikibazo cy’ibiciro bya lisansi nk’impamvu yo gushaka guhungabanya ubutegetsi.

Hagati aho ibinyamakuru bya Leta muri Angola byibasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga kubera gukomeza gahunda zisanzwe ntibyite ku gutangaza ibyerekeye imyigaragambyo iri kuba.

Imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro muri Angola yaguyemo batanu
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE