Angola: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC baraganira

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024, i Luanda muri Angola harabera inama ya kane y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiga ku gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier yavuze ko ibiganiro by’ubuhuza biza kubakira ku byagezweho n’Abaminisitiri n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi mu mezi 6 ashize.
Yagize ati “Inama y’inyabutatu ya Luanda ya kane, irabera muri Angola kuri uyu wa 14 Nzeri 2024. Abahagarariye ibihugu bitatu bagaragaje ibitekerezo byubaka, bazubakira ku bifatika byagezweho n’abaminisitiri n’abashinzwe ubutasi mu mezi atandatu ashize.”
Inama y’aba baminisitiri ije ikurikira imyanzuro yafatiwe mu yabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024, y’abashinzwe ubutasi mu bihugu bitatu. Icyo gihe bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.
Ni igitekerezo cyo gusenya FDLR cyatanzwe n’Intumwa za Guverinoma ya RDC, nyuma yaho zishyikiriza Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza muri iki kibazo, igenamigambi ry’uko bizakorwa.
Tariki ya 31 Nyakanga 2024, Abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.
Muri iyo nama, hafashwe undi mwanzuro w’uko imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.
U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR mu bihe bitandukanye wagiye uruhungabanyiriza umutekano. Ni umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo mutwe kandi wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye (UN), kubera ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside ugaragaza ndetse n’imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ukaba ufatanya n’ingabo za RDC kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 mu mirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko umutwe wa FDLR ari umutwe utabangamiye umutekano w’u Rwanda gusa ahuwo uhangayikishije n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.