Amwe mu mafoto agaragaza uko umukino wa APR FC na Rayon Sports wagenze

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri iki Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025 ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, yakiriye ikipe ya Gikundiro Rayon Sports kuri Stade Amahoro zinganya ubusa ku busa.

Ni umukino wa 105 uhuje amakipe yombi kuva mu 1995, mu mikino 104 yaherukaga, APR FC yatsinzemo 44, Rayon Sports itsindamo 33 mu gihe banganyije imikino 27.

Umukino wahuje amakipe asanzwe ari ba mukeba, witabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’amakipe ku mpande zombi.

Umuzamu wa APR FC yarokoye kenshi ikipe
Abafana ba APR FC ntibishimiye uko umukino warangiye nubwo babonye inota rimwe
Umunyezamu wa Rayon Sports yakoze akazi katoroshye
Abafana babuze morali
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana baje kubashyigikira nubwo bavanye inota rimwe ku ikipe ya mukeba
Habayeho guhangana ku mpande zombi
Kevin yakoze ibishoboka byose ngo ikipe ye ibone igitego imbere y’abafana ba APR FC biranga biba iby’ubusa
Muhire Kevin ahanganiye umupira na Mugisha Gilbert wa APR FC
Ba kapiteni b’amakipe yombi basohotse mu rwambariro baganira, iby’ubukeba ntibabikozwaga kuko basanzwe ari inshuti mu buzima busanzwe
Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere y’umukino wari utegerejwe na benshi
Abafana ba APR FC baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE