Amerika yataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside

Amerika yataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside

Inzego za Leta muri Leta zunze z’Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Eric Nshimiye, Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akurikiranyweho ubwicanyi yakoze ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, i Butare.

Nshimiye yabeshye inshuro nyinshi imyirondoro ye agamije gushaka ubuhungiro, ubwenegihugu ndetse no guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagejejwe mu Rukiko muri Ohio ejo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press).

Nshimiye yagize uruhare mu kwica abana n’abakuru ndetse anakekwaho gufata ku ngufu abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1995 yahungiye muri Kenya, ni ho yavuye yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari afite ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma yo kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Lg

Amaraso yinzirakarengane mwamennye azabakurikirana kugeza mupfuye nabadafatwa ntibazigera bagira amahoro mubuzima bwabo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14