Amerika: Biden yijeje gukora ibishoboka ngo u Burusiya burekure umunyamakuru bwafunze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko arimo gukora ibishoboka kugira ngo umunyamakuru w’Amerika ufungiwe mu Burusiya kuva umwaka ushize arekurwe.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo umwaka washize u Burusiya bufashe umunyamakuru w’umunyamerika Evan Gershkovich, bumushinja kuba maneko y’Amerika.
Ni ifungwa ryamaganwe na Perezida Joe Biden avuga ko kuba umunyamakuru atari ikosa ko Evan yajyanywe mu Burusiya no gukora akazi nk’umunyamakuru.
Aljazeera yatangaje ko Biden yavuze ko Amerika yamaganye u Burusiya bugerageza gukoresha Abanyamerika nk’ibicuruzwa byumvikanyweho, anasezeranya ko azaharanira ubwigenge bw’umunyamakuru wa Wall Street Journal (WSJ).
Uyu munyamakuru w’imyaka 32, n’igitangazamakuru yakoreraga cya WSJ, bakomeje guhakana ibivugwa ko Gershkovich yari maneko w’Amerika ubwo yafatwaga ku ya 29 Werurwe 2023 ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu mujyi wa Urals wa Yekaterinburg.
Gusa abayobozi b’Abarusiya ntibarasobanura neza niba hari ibimenyetso bishyigikira ibyo aregwa.
Kuri uyu wa Gatanu kandi Biden yasezeranyije ko azakomeza guharanira kurekurwa k’uwahoze ari marine Paul Whelan, wahamwe n’icyaha cyo kuba maneko mu 2020. Muri iki cyumweru ni bwo u Burusiya bwongereye Gershkovich igifungo cy’agateganyo kugeza ku ya 30 Kamena mu gihe agitegereje kuburanishwa ku byaha by’ubutasi akurikiranyweho.
Ambasade y’Amerika yamaganye iki cyemezo maze ishinja u Burusiya gukoresha Abanyamerika kugira ngo bugere ku ntego za politiki.